• Amakuru / MU-RWANDA


Ikigo cy’Igihugu cy'Ubuzima (RBC), cyagaragaje ko hari udukoko dusigaye tuba mu mubiri dufite ubudahangarwa budakangwa n’imiti, cyangwa ngo iyo miti ibe ifite ubushobozi bwo kutugabanya mu mubiri.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, mu nama nyunguranabitekerezo igamije kwigira hamwe ikibazo cy’utwo dukoko yahurije hamwe Abaganga b’abana n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bayobowe na Murray muri 2019, bwagaragaje ko utwo dukoko tutabasha kuvurwa n’imiti mu Rwanda dushobora kuba twarahitanye abantu 9 800 mu gihe ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’Isi mu 2022, bwagaragaje ko abantu miliyoni 5 bahitanywe natwo.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubuzima muri RBC, Dr. Isabelle Mukagatare, avuga ko kubera kudakoresha imiti neza izwi nka; Antibiyotike, ari byo bituma utwo dukoko tugira ubudahangarwa ku buryo tudashobora kongera kuvurwa n’imiti.

Yagize ati:"Hari imiti isanzwe izwi ko ivura icyo twita enfegisiyo kandi iyo miti iri mu byiciro bitandukanye bitewe n’ikigero indwara izamutseho. Byagaragaye ko kubera kudakoresha neza imiti twita antibiyotiki twa dukoko tugira bwa budahangarwa tukaba nkaho dusuzuguye ya miti y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri  tugasabwa gukoresha ibyiciro biri hejuru; ibyo byiciro bikaba bihenze kandi no kubibona bigoye."

Dr. Mukagatare yakomeje avuga ko kwivuza magendu, kudakoresha neza imiti uko wayihawe na muganga n’uburyo yakubwiye ugomba kuyinywamo biri mu bituma twa dukoko twihinduranya bikaba byatuma turushaho gukura.

Ati:"Iyo bakwandikiye imiti yifate ukurikije uko bakubwiye kandi wubahirize iminsi bakubwiye. Ni ukuvuga ko baba bazi ko mu minsi runaka twa dukoko bakubwiye tuba twapfuye."

Yongeyeho ko nyuma yuko u Rwanda rubonye ko utwo dukoko twibasira umubiri  hafashwe ingamba zirimo gukangurira Abanyarwanda gufata imiti uko bikwiye, kunoza isuku, guhugura abakora muri farumasi n’abaganga no kongerera ubushobozi laboratwari kugira ngo bamenye gupima twa dukoko n’amoko yatwo.

Umuyobozi uhagarariye Ishyirahamwe ry’Abaganga b’abana mu Rwanda, Prof Lisine Tuyisenge, avuga ko abana ari bamwe mu bahabwa imiti y’antibiyotiki cyane bitewe no kubaha iyo miti nabi bishobora kubaviramo kurembywa nutwo dukoko bikaba byanaganisha ku rupfu.

Agaragaza ko zimwe mu ndwara zibibasira ari iz’ubuhumekero kandi usanga ahanini iyo miti ari yo bandikirwa ariko ikibazo gikomeye hari ubwo usanga ababyeyi bahitamo kuvuza abana muri magendu.

Yagize ati:"Iyo urebye neza uko abana bagenda baremba ntabwo iyo miti iba ikibavura, iyo umuvuye ntakira ahubwo agenda aremba ku buryo bituma adakira bikaba byanamuviramo n’urupfu  kuko wa muti utavura."

Yongeyeho ko iyo umuntu arwaye ajya kwa muganga agira inama abihutira kujya muri farumasi kubicikaho kuko batavura ahubwo batanga imiti gusa kandi iyo miti iba yanditswe na muganga ubifitiye ubushobozi.

Ati:"Ntabwo farumasi ivura, itanga umuti, kandi iwutanga igendeye ku cyo muganga yanditse."

Ku rwego Mpuzamahanga haracyakorwa ubushakashatsi bugamije kureba imiti yajya isimbuzwa itagifite ubushobozi bwo kuvura no guhugura abantu hagamijwe kongera ubumenyi bwo gupima no kuvura.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments