• Amakuru / MU-RWANDA


Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yaganirije abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza ya Zambia, ku ruhare rw’ubufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu by’inshuti mu kugarura umutekano muri ibyo bihugu.

Ni ikiganiro yatanze ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda, agiha iri itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu 20 bo muri Kaminuza ya Zambia bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’amasomo kuva tariki 16 kuzageza ku ya 23 Ugushyingo 2025.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko iri tsinda ry’abashyitsi ryari riyobowe na Prof Boniface Namangala, Umuyobozi wa Kaminuza ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya Zambia.

Ku ruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda, hari Dr Ndikumana Raymond, Umuyobozi wungirije ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, hari na Sengiyumva Vincent, Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Lusaka.

Mu kiganiro, Brig Gen Rwivanga yatanze ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika: Urugero rw’ubufatanye bw’ u Rwanda mu bubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika no muri Mozambique.” 

Yagaragaje uruhare rw’ubufatanye bw’u Rwanda n’ibi bihugu by’inshuti mu kugarura umutekano muri ibyo bihugu byombi, agaragaza uko ibikorwa biyobowe n’abanyafurika bishingiye ku bufatanye, ubunyamwuga no gutabara mu gihe gikwiye bigaragaza umusaruro ufatika.

Yibanze ku buryo kohereza Ingabo z’u Rwanda hakoreshejwe imikoranire y’ibihugu byafashije kugarura umutekano, kurinda abasivili, gushyigikira ibikorwa by’imibereho n’iterambere ry’abaturage, no kwerekana ko ibihugu by’Afurika bishobora kwigira no kwishakira ibisubizo by’ibibazo biri ku mugabane.

Ikiganiro kandi cyagarutse ku kamaro k’ubufatanye, kubahana no gushyira imbere imyitwarire myiza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments