U Rwanda rwahawe inkunga ya Miliyari 30 Frw n'Ubudage

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-19 09:11:24 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Nibwo Guverinoma y’u Rwanda yahawe inkuru ya miliyoni 20,97 z’Amayero (akabakaba miliyari 30 Frw) na Banki y’Iterambere y’u Budage nyuma yo gusinyana amasezerano yo gushyigikira imishinga igamije kurengera ibidukikije mu mijyi ya Rwamagana, Rusizi, Nyagatare, Muhanga na Huye.

Aya masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Banki y’Iterambere y’u Budage, akurikiye andi ya miliyoni 20 z’Amayero na yo yashyizweho umukono mu bihe byashize agamije gushyigikira ishoramari mu mishinga irengera ibidukikije.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko iyi nkunga izafasha mu kubaka ubudahangarwa bw’ibidukikije n’ubuzima bw’abatuye mu bice by’icyaro no mu mijyi imwe yunganira Kigali nka Rwamagana, Muhanga, Rusizi, Nyagatare na Huye.

Ati “Hagiye harebwa ibice by’umujyi bifite ibyago byo kugirwaho ingaruka n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, mu kureba imishinga ishobora gushorwamo imari n’ingamba zafatwa mu gusana ibyangijwe kuri ibyo bice.”

“Imwe mu mishinga igomba gukorwa muri uyu mushinga harimo gusana ibishanga, kuvugurura uburyo bwo guhangana n’imyuzure hagamijwe iterambere n’imibereho myiza n’ubukungu.”

U Rwanda n’u Budage bisanganywe amasezerano y’ubufatanye mu gushyira mu bikorwa imishinga igamije kurengera ibidukikije n’iterambere yashyizweho umukono mu 2022.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann yagaragaje ko ibyo u Rwanda rukora binyuze mu nkunga u Budage buba bwatanze bigira akamaro mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Mu gihe habaga COP29 habayeho ibiganiro[…]guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ni ingingo ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi kandi ntiwatandukanya ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’iterambere ni yo mpamvu twishimira ibyo u Rwanda rukora.”

Yagaragaje ko amasezerano yose muri rusange ibihugu byombi byashyizeho umukono afite agaciro k’asaga miliyoni 260 z’Amayero.

Gahunda yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije [Nationally Determined Contributions- NDCs] yagenewe ingengo y’imari ya miliyari 11$, bigatangazwa ko hakenewe miliyari 6,2$ azakoreshwa kugeza mu 2030.

Igihugu cy'u Rwanda gifite intego yo kugabanya imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere ku rugero rwa 38% kugeza mu 2030, aho ruzakoresha miliyari 11$ kugeza mu 2030, muri gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije [Nationally Determined Contributions- NDCs].

Mu nama mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibidukikije COP29 iheruka kubera i Baku muri Azerbaijan mu Ugushyingo 2024, u Rwanda rwagaragaje intambwe rumaze gutera mu kurengera ibidukikije, gahunda zigamije kureshya ishoramari muri uru rwego, no gukangurira ibihugu kugana isoko rya Carbone ry’u Rwanda.

Kugeza bu Guverinoma ikoresha 10% by’ingengo y’imari yayo mu kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.




Related Post