Isiraheli yashinjwe ibyaha bya Jenoside no kurimbura abantu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-20 07:56:38 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, Nibwo Igihugu cya Isiraheli cyashinjwe ibyaha bya Jenoside n'Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, byakorewe muri Gaza no guhohotera abaturage b’abasivili muri Palestina hangizwa imiyoboro ibagezaho amazi biteza imfu ibihumbi.

Ku rubuga rwawo rwa interineti, Uyu muryango uvuga ko guhera mu  Ukwakira 2023, inzego za Israel zabujije abaturage ba Palestina kubona amazi kugira ngo babashe kubaho ndetse ko yasenye ikanatesha agaciro   ibikorwa remezo, birimo n’imirasire y’izuba ikoreshwa mu gutunganya amazi, ibigega by’amazi, ububiko bw’ibikoresho byabugenewe, ndetse inabuza ko bagerwaho n’ibindi bikomoka kuri peteroli, inateza ibihombo bijyanye no gutanga amashanyarazi.

Umuyobozi wa  HRW, Tirana Hassan, avuga ko kubuza abantu kubona ibikoresho by’ibanze byateje imfu ibihumbi kandi bifite aho bihuriye n’icyaha cya Jenoside no kurimbura abantu.

Isiraheli icyumva ibyo ishinjwa yahise ibitera utwatsi ibyita ibinyoma nkuko mu butumwa bwanjujijwe kuri X n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Oren Marmorstein yavuze ko uyu muryango ubeshya kandi uri gukwirakwiza ibinyoma bihabanye nukuri.

Kugeza ubu muri  Palestine harabarurwa abantu 45,129 bamaze gupfa muri Gaza kuva intambara yatangira, ariko ntiyatangaje umubare w’abapfuye bitewe no kubura amazi cyangwa ibindi biterwa n’ibibazo byo kubura iby’ibanze.

Raporo ya HRW ije nyuma y’izindi zagaragaje ko Isiraheli iri gukora Jenoside ndetse yatangiwe ibirego bya Jenoside mu rubanza ruri muri Afurika y’Epfo ruri gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICJ).

Related Post