Nyuma y'iminsi 125 Nyirishema Richar agizwe minisitiri wa Sports yasimbujwe

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-12-20 19:01:56 Imikino

Nyirishema Richard wari umaze amezi 4 gusa , agizwe minisitiri wa Sports yakuwe kuri uwo mwanya ,asimbuzwa Madam Nelly Mukazayire , wari umunyamabanga wa leta muri iyo minisiteri.

Taliki ya 17 Kanama 2024 nibwo Perezida wa repuburika ,yagize bwana Nyirishema Richard minisitiri wa Sports , asimbuye madamu Munyangaju Aurore Mimosa , uyu mugabo wari umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball,  yari yitezweho byinshi , benshi bashima ko noneho minisiteri ya Sports , igiye kongera kuyoborwa n'umuntu uzi ibibazo Sports y'uRwanda ifite.

Benshi bari bamwitezeho byinshi , gusa ubanza  akazi yari amaze gukora mu minsi micye katanyuze abamutumye , kuko uyu munsi taliki ya 20 Ukuboza 2024 iminsi 125 yonyine ariyo amaze mu biro bya Ministeri ya Sports , uyu munsi nibwo nyakubahwa Perezida wa Repuburika, yamusimbuje uwari umunyamabanga we uhoraho  Madamu Nelly Mukazayire .


Madamu Nelly Mukazayire niwe wagizwe minisitiri mushya wa Sports 

Minisitiri ya Sports ni imwe muzifite ibibazo byinshi , cyane cyane umusaruro mu mikino itandukanye ku rwengo mpuzamahanga , ntabwo ukunda kuba uhesha icyubahiro igihugu, uretse Madamu Mukazayire wagizwe minisitiri wa Sports, bwana Rwego Ngarambe niwe wamusimbuye ku mwanya w'umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri.

Mu minsi micye yamaze nk'umuyobozi wa Sports , Nyirishema Richard yagerageje kwegera imikino yose , ndetse agerageza kuba mu biro gacye gashoboka, kuko yahoraga asura amashyirahamwe y'imikino itandukanye , ndetse akagaragara , mubikorwa bitandukanye bya Sports , ibi bitandukanye nuwo yari yasimbuye we wabonaga ko yari afite imikino yatonesheje , indi ikamera nkitarebwa na Minisiteri.


Nyuma y'iminsi 125 Richard asimbuye Mimosa nawe yasimbujwe

Related Post