Abanywa inzoga nk'abuhira igiti cyo mu butayu mu minsi mikuru bisubireho-ACP Boniface Rutikanga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-20 20:04:11 Amakuru

Mu gihe habura iminsi mike tukinjira mu mwaka wa 2025, Polisi y'u Rwanda n'Umujyi wa Kigali, barakangurira abaturage kwirinda no kwingengeserera mu gihe cy'iminsi mikuru nkuko babitangarije mu Kiganiro The Sunrise cyo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024 gitambuka kuri Bplus TV kuva Saa 08h00-10h00  za mu gitondo.

Iki kiganiro "The Sunrise" cyari kiyobowe n'abanyamakuru basanzwe bagikora ni Alan Nkotanyi Gashiramanga na Ngiruwonsanga Jean Damascene, cyumvikanyemo ubutumwa butandukanye bugamije kwibutsa abaturage gusigasira ubuzima bwabo no kwirinda ibikorwa byabyara ibyaha byu mwihariko mu gihe cy'iminsi mikuru.

Bisanzwe bimenyerewe ko mu minsi mikuru ari bwo abantu bahura bagasabana ariko muri ubwo busabane hakunze kuvamo ibikorwa bigize icyaha.

Muri byo harimo ubusinzi, gufata abagore n’abakobwa, guhohotera abana, kwiba, imvugo n’ibikorwa bikomeretsa umubiri cyangwa umutima ndetse no kunywa ibiyobyabwenge ndetse rimwe na rimwe ugasanga hari abidagaduye bakangiza ibikorwaremezo ndetse no gukwirakwiza umwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yijeje Abanyarwanda n'abaturarwanda muri rusange ko mu gihe cy'iminsi mikuru hazaba hari umutekano usesuye, aho mu bice bitandukanye bituwe hazaba hari gukorwa umutekano uhagije hanifashishwa kandi abakora irondo ry'umwuga.


Yagize ati " Birumvikana ko mu gihe cy'iminsi mikuru abantu bazaba bavuye mu ngo basohotse bagiye mu butembere ariko ndagirango mbabwire ko tuzaba duhari aho tutari hazaba hari bagenzi bacu dukorana umunsi ku munsi bakora irondo ry'umwuga. 

Nakwizeza Abanyarwanda n’abasura u Rwanda ko muri iyi minsi mikuru turiteguye, turizera ko bizagenda neza kandi buri wese agomba kubigiramo uruhare.”

ACP Rutikanga akomeza ati" Turihanangiriza urubyiruko rwishora mu bikorwa birimo ibibangamira ituze n’umutekano bya rubanda, bitwikiriye imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, abafite utubari birinde gucuranga bakarenza urugero ndetse n'abatugana bakwiye kunywera mu rugero ntakunywa nk'uwihira igiti kiri mu butayu"

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yifurije Abanywanda n'Abaturarwanda muri rusange kuzagira Noheri nziza n'Umwaka Mushya Muhire ariko abasaba gukomeza kwitwararika aho buri muntu wese azaba ari kwizihiriza iminsi mikuru ntakwangiza ibyagezweho.


Agira ati: Buri Munyarwanda n'abagenderera u Rwanda bose tubifurije Noheri nziza n'Umwaka Mushya Muhire wa 2025, iminsi mikuru izababere myiza ariko nanone twirinda kwangiza ibyagezweho. Niba ugiye kwifotoreza ahantu irinde kuhasiga umwanda cyangwa kwangiza indabo n'ubusitani".

Uvugira Umujyi kandi yaboneyeho kwibutsa abantu ko kwizihiza iminsi mikuru bidasobanuye gusesagura no guhagarika gukora ibibinjiriza amafaranga.

Ingingo ya 268 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW) riko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Emma Claudine Ntirenganya(ibumoso) na ACP Boniface Rutikanga(iburyo)


Alan Nkotanyi Gashiramanga(ibumoso) na Ngiruwonsanga Jean Damascene(iburyo) bayoboye ikiganiro

Related Post