RIB yafunze abakozi b'uturere batatu bakurikiranyweho amanyanga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-21 12:38:43 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, Nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze abakozi b'uturere dutatu barimo Mbyayingabo Athanase na  Nsabimana Cyprien, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturere twa Rusizi na Kirehe na Rutikanga Joseph, umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke. 

Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, buvuga ko abafunzwe bakurikiranweho gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Bafungiye  kuri sitasiyo za RIB za Kicukiro, Remera na Ruharambuga, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugirango zoherezwe mu Bushinjacyaha.

Aba bayobozi bafashwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’amasoko mu Turere dutandukanye kandi rirakomeje.

RIB iributsa abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya nayo ni icyaha, kandi ko itazadohoka gukurikirana uwo ariwe wese uzagaragaraho ibikorwa nk’ibyo.

Related Post