Rwamagana: Bridge of Hope, COSAR na RDSA bashyize igorora abaturage biganjemo abana bakina umupira w’amaguru

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-23 21:08:56 Imikino

Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, Nibwo mu Murenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana, Umuryango Bridge of Hope ku bufatanye n'amahuriro y'abanyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda bahuriye mu muryango COSAR ndetse na RDSA,  hateganyirijwe kuzabera ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza umuco wa siporo mu bakiri bato no gupima abaturage indwara zitandukanye.

Mu kiganiro kihariye BTN yagiranye na Elie NSHIMIYIMANA, umwe mu bateguye iki gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti " Duharanire Guteza Imbere siporo mu bana bato tunabungabunga ubuzima bwacu", yavuze ko kizarangwa ahanini no gushishikariza abaturage gukunda no gukundisha abana siporo kuko uyikoze ubuzima bwe burushaho kuba bwiza.

Nshimiyimana avuga ko uyu munsi bawiteguye neza kuko kuwa 22/12/2024, habanje gukinwa imikino itandukanye y'umupira w'amaguru mu bana bato binyuze mu irushanwa ryiswe “KICK FOR JOY TOURNEMENT-2024” aho amarerero agera kuri 13 afite abana bagera ku 197 yigisha akanatoza umupira w’amaguru mu bana yitabiriye iri rushanwa mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 10 (U-10) ndetse n’abatarengeje imyaka cumi n’itatu (U-13) bashoboye gukina bahatanira itike yo kwerekeza ku mukino wa nyuma.

 Kugeza ubu amakipe azahurira ku mukino wa nyuma yamaze kumenyekana mu byiciro byombi aho mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka icumi, U-10 amakipe  K.EROI & ZA FA na Green Lovers zizaba zihataniye igikombe mu gihe mu batarengeje imyaka cumi n'itatu U-13 abazahurira ku mukino wa nyuma ni FC RUHITA na Devine Destiny Training Sports Center.

Biteganyijwe ko iyi mikino izaba kuwa 28/12/2024 guhera isaa 10h00’ kuri sated ya Nzige.

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko guha abana amahirwe yo gukina umupira w’amaguru byakozwe mu rwego rwo kubafasha kuzamura impano zabo binyuze mu marerero yabo nkuko biri muri gahunda bihaye.

Nshimiyimana avuga ko bazakomeza gufasha abana kwibona mu bikorwa bya siporo binyuze mu irerero ryigisha rikanatoza umupira w’amaguru mu bana ryitwa “Rising Stars Sports Center” ryatangijwe na Bridge of Hope mu kurushaho kuzamura impano zabo ndetse no kuzimurikira  abaturage barimo ababyeyi babo.

Yagize ati" Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha impano z'abakiri bato, Bridge of Hope n'amahuriro y'abanyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, arimo Clinical Officers Students Association of Rwanda ( COSAR), Ihuriro ry'abanyeshuri biga ubuvuzi bw'indwara zitandukanye muri Kaminuza y'u Rwanda  ndetse n'Ihuriro ry'Abanyeshuri biga ubuvuzi bw'indwara zo mu kanwa muri Kaminuza y'u Rwanda  Rwanda Dental Students Association ( RDSA), hateguwe igikorwa cyo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima harimo gusuzuma indwara zitandura, Gupima SIDA ndetse no Gusuzuma indwara zo mu kanwa.

Akomeza agira ati" Mu gihe aba banyeshuri bazaba bari gusuzuma izi ndwara no gutanga ubujyanama, ku rundi ruhande hazaba hari gukinwa umupira w’amaguru ku bana bazaba bahatanira kwegukana ibikombe harebwa ikipe zitwaye neza mu irushanwa rya Kick for Joy Tournament 2024.

Byitezwe ko iki gikorwa kizafasha abana kurushaho gusoza umwaka bafite akanyamuneza gashingiye kuri aya mahirwe begerejwe ndetse ko mu gihe cy'ibiruhuko abana bakwiye kubona ibikorwa nkibi bibahuza kugirango hatabaho ibibarangaza bakaba bakwishora mu ngeso mbi.

Uyu muyobozi yasoje asaba ababyeyi guha abana umwanya wabo mu gihe bari mu biruhuko bakabakurikirana, bakabakundisha siporo ndetse bakanabafasha mu bijyanye n'amasomo, asaba ko abatuye muri aka gace ibi bikorwa bizaberamo bashishikarijwe kuzitabira cyane ko ari ubuntu kuri buri wese bityo nta mpamvu yo gucikanwa kandi byabegerejwe.

Umuryango Bridge of Hope ufite icyicaro mu Karere ka Gasabo ariko ukanakorera ibikorwa byawo hirya no hino mu gihugu harimo no mu karere ka Rwamagana, ni Umuryango Nyarwanda watangiye muri 2018 ukaba ufite intego yo kwita ku mibereho y'umwana n'iterambere ry'umuryango.

Biteganyijwe ko Iyi gahunda yayo ya Kick for Joy izakomeza no mu mwaka wa 2025.

Gahunda y’iyi siporo kandi yashyizweho hagamijwe gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye cyane cyane izitandura, aho bahabwa inama bakanazipimwa ku buntu mu gihe runaka.

Mu butumwa yaboneyeho gutanga, Nshimiyimana yasoje ashimira cyane abafatanyabikorwa barimo abanyeshuli bo muri kaminuza y’u Rwanda bahuriye mu muryango wa COSAR ndetse na RDSA kubwo gutanga umusanzu wabo mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima ndetse anashimira ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana n’abafatanyabikorwa banyuranye bakomeje gushyigikira iyi gahunda yo guteza imbere siporo mu bana bato hamwe no kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.


Umuryango COSAR uzaba uri gupima indwara zitandukanye


Umuryango RDSA uzaba uri gupima indwara zo mu kanwa








Related Post