Imibare yongeye kuba ibihekane , Dore inzira 3 z'inzitane Amavubi ashobora kunyuramo kugirango abone itike ya CHAN

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-12-25 08:35:27 Imikino

Ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi, ishobora gusezererwa mu gushaka itike ya CHAN , mbere yo gukina umukino wo kwishyura na Sudan Y'epfo,  igatega amaso kuri CAF .

Taliki ya 28 Ukuboza nibwo Amavubi azakina umukino wo kwishyura na Sudan Y'epfo,  nyuma yuko batsindiwe Djuba ibitego 3-2 , ibi byashyize Amavubi mu mibare ikomeye, imibare nubundi bakunda kwita iy'Amavubi , kuko bagomba kwitabaza muntsindire kugirango itike iboneke .

Uko biteye ni uko akarere ka Cecafa kazabona amatike 4 ya CHAN , harimo 3 afitwe n'ibihugu bizakira iyi mikino , aribyo Uganda , Kenya na Tanzania , kugeza ubu itike isigaye ni imwe ihatanirwa n'ibihugu 5 , birimo uRwanda , Burundi , Sudan Y'epfo,  Sunda na Ethiopia .

Benshi bibazaga uko bizagenda ngo iyo tike imwe iboneke , gusa CAF yateganyije kk hazabarwa amanota mu ijonjora rya nyuma , bivuze ko ubu y'uRwanda na Ethiopia bafite ubusa , nyuma yo gutsindwa imikino ibanza , ni mugihe Sudan zombi zifite amanota 3 , Uburundi butarakina  nabwo bufite ubusa ,gusa bugomba kwisobanura na Uganda .


Nyuma yo gutsindwa na Sudan Y'epfo Amavubi yongeye kwisanga muri gahunda ya "muntsindire"

Ku girango y'uRwanda rubone itike , rurasaba gutsinda Sudan Y'EPFO kandi ibitego byinshi , mu gihe ikipe y'igihugu ya Ethiopia yaba yatsinze Sudan , ariko umukino wabo ugasobanurwa na penalty ( penalty shout Out ) ibi nkaho bidahagije birasaba kandi  ko Uburundi budatsinda Uganda umukino numwe .

Mu gihe Amavubi atabona itike muri iyo nzira , bizasaba gutegereza kureba niba CAF izatanga indi tike muri CECAFA , nyuma yuko ibihugu nka Libya , Tunisia na Misiri , byikuye mu irushanwa, bityo hakaba hatangwa amahirwe yo gusimbura kimwe muribyo , ibi kandi nabyo ntabwo bitanga itike ku Rwanda 100% , kuko hashobora kubaho imikino ya kamarampaka.

Indi nzira yonyine yaba isigaye,  taliki 31/12/2024  yagera Kenya itaruzuza ibyo yasabwe CAF , maze ikamburwa uburengabzira bwo kwakira iyi mikino , maze bugahabwa uRwanda , aha Amavubi yabona itike ako kanya kuko yaba yinjiye muri bya bihugu 3 bifite itike bidakinnye , Amavubi afite umusozi wo kurira kuri uyu wa 6 gusa ashobora no kugezayo ntacyo akiramira , bitewe nuko umukino wa Ethiopia na Sudan uza kugenda .

Related Post