Amavubi atsinze Sudan y'Epfo ibitego 2-1 mu mukino utari ufite icyo uvuze ku Rwanda , uretse gutesha itike Sudan Y'Epfo
Wari umukino udafite icyo uvuze ku ikipe y'igihugu y'uRwanda, cyane cyane ko itile yashakaga yari yaramaze kuyibura , gusa bashakaga nibura gusezererwa batsinze , Umutoza Jimmy Mulisa yari yakoze impinduka 3 gusa, Hakizimana Adolphe asimbura Muhawenayo Gad mu izamu, Mugisha Didier yasimbuye Dushimimana Olivier , mu gihe Kanamugire Roger yari yasimbuye Ngabonziza Pacifique.
Amavubi yatangiye asatira nkuko byagenze mu mukino ubanza, gusa nubundi bakomeza gupfusha ubusa amahirwe babonaga, ku munota wa 17 Amavubi yahishije uburyo bwabazwe , umupira Gilbert Mugisha yateye mu izamu ufata igiti cy'izamu , Mugisha Didier ashatse kuwusubizamo awutera kure y'izamu.
Amavubi yari yaje afite intego zo kudatsindirwa mu rugo
Ikipe y'igihugu ya Sudan y'Epfo yo yakinaga ishaka kugarira , no kwirinda kwinjizwa igitego gusa, ariko gusatira byo ukabona ko atari ibintu barimo kwihutira , ku munota wa 32 Kevin Muhire yongeye gutera igiti cyizamu , ndetse ku munota wa 33 Arsene Tuyizenge nawe atera igiti cyizamu , gusa kuri iyi nshuro ntibyahira Sudan Y'epfo, kuko umupira wakubise ukuguru kumuzamu , maze yitsinda igitego .
Amavubi yakomeje gusatira cyane , ndetse akomeza no guhusha uburyo bwabazwe, ku munota wa 45+1 uRwanda rwabonye penalty ku mupira watewe na Niyomugabo Claude, barawukora maze umusifuzi wumunya Tunisia yemeza penalty, gusa Muhire Kevin ayitera nabi cyane umuzamu arayifata.
Wari umukino utoroshye ku mpande zombi
Igice cya 2 cyatangiranye impinduka ku ruhande rw'uRwamda, Mbonyumwami Taiba asimbura Mugisha Didier , Amavubi yatangiye igice cya 2 asatira cyane , ndetse rwose akomeza no guhusha uburyo bwabazwe , ku munota wa 57 Amavubi yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Muhire Kevin, ku makosa yakozwe nabinyuma ba Sudan Y'epfo.
Amavubi yakomeje gusatira cyane ashaka igitego cya 3 , ku munota wa 81 Sudan y'Epfo yabonye igitego cyatsinzwe David Sebit , Amavubi yagaragazaga kwirara yahise akanguka , akomeza gusatira ariko umukino urangira Amavubi atsinze 2-1 , igiteranyo cy'ibitego 4-4 .
Minisitiri wa Sports Nelly Mukazayire na president wa ferwafa Munyantwali Alphonse nabo bari bitabiriye umukino