Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2024, Nibwo abahanzi Fizzo-G The Best, UMUTESI na White Monkey, bishyize hamwe basohora indirimbo yitwa Ibihe, yitezweho kugarurira abantu umucyo nyuma y'ibihe bitoroshye banyuze.
Witaye cyangwa ukumva amwe mu magambo agize iyi ndirimbo "Ibihe" unyurwa n'ubutumwa itanga bugamije kugarurira icyizere abantu cyane cyane abanyuze mu buzima bukakaye.
Umuhanzi Fizzo-G The Best mu kiganiro yagiranye na BTN, yavuze ko icyatumye yiyemeza gukora iyi ndirimbo byaturutse ku buzima abantu babamo bukabaheza mu gahinda bigatuma urugendo rwabo rw'ubuzima rugenda biguruntege.
Yagize ati" Indirimbo "Ibihe" ni impamvu nyamukuru igomba gutuma uwo ariwe wese ahorana icyizere cy'ubuzima bw'ahazaza mu gihe yaheranwe n'agahinda. Ngirango nawe uribuka ubuzima abantu bose bari babayemo mu bihe bya Covid-19, aho wasangaga ntabwinyegamburiro dufite, gusura inshuti n'abavandimwe bisa nk'ibyibagiranye".
Akomeza ati" Nkuko amwe mu magambo agize iyi ndirimbo avuga, dukwiye gutumbirira ahazaza hacu tukirengagiza ahahise gusa naho hakatubera isomo twirinda ko ibihe twanyuzemo bigaruka. Dukore, duhange udushya kandi twiyubake tunubaka igihugu muri rusange".
Amwe mu magambo agize indirimbo "Ibihe" agira ati" " Niba ntabukaro(amafaranga), ibyishimo n'imitungo, Humura Imana irakuzi, wicika intege kubera ibyo ubona imbere yawe ndetse ntamvura igwa ntihite. ni ibihe turimo bigoranye ariko dukore tutikoresheje kugirango tubone icyatubeshaho ejo hazaza tuzahorane akanyamuneza".
Umutesi ugaragara muri iyi ndirimbo "Ibihe", asanzwe ukunda umuziki byu mwihariko mu njyana gakondo n'izikoreshwa mu bukwe ndetse no gukina filimi nyarwanda aho azwi nka Cecile Kanyange.
Mu mwaka wa 2019, Nibwo umuhanzi Fizzo B The Best yatangiye gukora umuziki by'umwihariko mu njyana ya Hip Hop, akaba azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; AMAMARA PAUL KAGAME yafatanyije na ERIC MUCYO X JASON PRO, URASHOBOYE yakoranye na Neg G The General na Umutesi Olga, RAP NYAYO yakoranye na Green Marker ft Fizzo G the best (Official 4k Video) n'izindi. Nimugihe mugenzi we White Monkey azwi mu ndirimbo ‘Rob the bank’ yahuriyemo na Ish Kevin, Bang Bang,...
Amashusho Indirimbo "Ibihe"