Rwamagana: Abana babiri bavukana bapfiriye muri shitingi y'amazi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-01 16:39:26 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024, Nibwo abana babiri bavukana b'abahungu bapfiriye muri shitingi y'amazi, iherereye mu Kagari ka Bujyujyu, mu Murenge wa Muyumbu, Akarere ka Rwamagana.


Bamwe mu baturage batuye muri aka gace kapfiriyemo Girimbabazi Christian na IRAKOZE Jonathan, babwiye BTN TV ko bashenguwe cyane n'urupfu rwabo kuko batari basanzwe bajya kuhogera( kwidumbaguza).
Abaturage bahuruye nyuma yuko abana bapfiriye mu kidamu gifata amazi

Umwe mu babakuyemo bashizemo umwuka, yatangarije umunyamakuru wa BTN ko bahageze hashize isaha imwe bareremberamo nyuma yuko umwana muto bari kumwe abonye ibibabayeho agahita ajya gutabaza vuba na bwangu.

Yagize ati " Ubwo twabakuragamo twasanze bari bamaze nk'isaha imwe bitabye Imana kuko bisa nk'aho amakuru yatinze kumenyekana kuko uko bisa kose hari akana kari kumwe nabo kabonye ishyano riguye kakirukira gutabaza. Twashenguwe bikomeye n'urupfu rwabo kuko ntibari basanzwe bahakinira cyangwa bahogera(bidumbaguza).

Umudamu wari usanzwe uzi iki kidamu cyahitanye ba nyakwigendera, yavuze ko nyiracyo akwiye gukurikiranwa bitewe nuko yagishyize hagati mu baturage ariko ntakizitire. Ati " Mu byukuri nyiri iki gishitingi akwiye gukurikiranwa bitewe nuko yagishyize hagati mu baturage yarangiza ntahazitire".

Ntihemuka Theogene se w'aba bana bitabye Imana, yabwiye BTN TV ko ntamananiza nyiracyo w'umukire agomba gukurikiranwa hakarebwa niba asanzwe afite ubwishingizi bwacyo kuko byaba bitangaje ku kuba yakifashisha mu gufata amazi yo kuhira amatungo ntangaruka abona kizateza ikindi ubuyobozi nabwo bukabazwa impamvu bwamereye ko agishyira hagati y'abaturage.

Agira ati" Ndananiwe cyane mu mutwe, mfite agahinda gakomeye kubera abana banjye, Mu byukuri natunguwe cyane nyuma yo kubona abana banjye bapfira hariya. Abana banjye bakwiye ubutabera kuko uriya mukire agomba gukurikiranwa hagasuzumwa niba kiriya kidamu agifitiye ubwishingizi kuko sintekereza ko yaba atabufite yarangiza akakizana hagati mu baturage ndetse n'abayobozi bagakurikiranwa bemeye ko akihashyira".

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Umurenge wa Muyumbu ahapfiriye aba bana ntibyamukundira kuko inshuro nyinshi yahamagaye ku murongo wa telefoni Umunyamabanga Nshingwabikorwa waho ntiyigeze yitaba telefoni.

Iradukunda Jeremie/BTN TV i Rwamagana

Related Post