Ethiopia: 70 bari batashye ubukwe bose bapfiriye mu mpanuka y'imodoka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-31 06:06:37 Amakuru

Ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, Nibwo mu Karere ka Bona gaherereye mu majyepfo ya Ethiopia, habereye impanuka y'imodoka y'ikamyo yarohamye mu mugezi wa Galaanaa, abasaga 70 bahasiga ubuzima.

Wosenyeleh Simion, Umuvugizi wa leta ya Sidama yabwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters ko iyo modoka yari irimo abagenzi benshi bari batashye ibirori by'ubukwe, yaguye mu mugezi nyuma yo guhusha ku iteme.

Simion yavuze ko polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ikorera muri ako gace yatangaje ko iyo kamyo yari ipakiye kurenza ubushobozi bwayo, bikaba bishoboka ko ari yo mpamvu yatumye biba. Andi maperereza arimo gukorwa. 

Ubuyobozi bwa polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yo muri leta ya Sidama bwavuze ko mu bantu bazwi ko bapfuye, 68 bari abagabo naho batatu bari abagore nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Abantu babarirwa mu bihumbi bapfa buri mwaka muri Ethiopia bazize impanuka zo mu muhanda, akenshi bitewe n'umuvuduko urenze urugero no kwirengagiza amategeko agenga ibinyabiziga mu muhanda.

Related Post