Uwikunda Samwel yahawe gusifura umukino Rayon Sports izakira Police FC, mu gihe Umutesi Aline ariwe uzaca urubanza rwa Etincelles FC na AS Kigali.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 04 Mutarama 2025 , nibwo haza gukinwa imwe mu mikino y'ibirarane , umunsi wa 14 kuri Rayon Sports, Police FC, Gasogi United na AS Kigali, mu gihe APR FC na Musanze FC bazakina umukino w'umunsi wa 7.
Urwego rushinzwe gushyiraho abasifuzi b'imikino , bakaba bamaze gutangaza abasifuzi bazasifura iyo mikino aho umukino wa Rayon Sports na Police FC wahawe abasifuzi mpuzamahanga gusa ,aho Uwikunda Samwel azaba ari hagati, Mutuyimana Dieudone ari umwungiriza wa mbere , Ishimwe Didier ari umwungiriza wa 2 , mu gihe Nsbimana Celestin uheruka kugirwa mpuzamahanga azaba ari umusifuzi wa 4.
Umukino wa Rayon Sports na Police FC wahawe umusifuzi ufatwa nk'uwambere mu Rwanda
Mu karere ka Musanze , ikipe ya Musanze FC izaba yakiriye APR FC, umukino uzasifurwa na Ugirashebuja Ibrahim , naho abasifuzi bungirije ni Mugabo Eric na Mukirisitu Ange Robert , umusifuzi wa 4 akaba Akingeneye Hicham .
Ikipe ya AS Kigali izaba yasuye Gasogi United , umukino uzasifurwa na Mulindangabo Moise , yungirijwe na Habumugisha Emmanuel na Mbonigena Seraphin , mu gihe Nizeyimana Is'Haq azaba ari umusifuzi wa 4.
Murindangabo Moise niwe uzaca hgati ya Gasogi United na AS Kigali
Uretse iyi mikino kandi kuwa kabiri no kuwa 3 icyumweru gitaha , hazakinwa imikino y'umunsi wa 14 kuri APR FC na Marine FC ,n'umunsi wa 15 kuri AS Kigali na Etincelles FC, iyi mikino yombi izabera mu karere ka Rubavu .
Umukino wa Marine FC na APR FC uzasifurwa na Nayihiki Omely ,yungirijwe na Safari Hamisi na Akimana Juliette , mu gihe Ngabonziza Dieudone azaba ari umusifuzi wa 4, ni mugihe Etincelles FC na AS Kigali, uzayoborwa na Umutoni Aline , yungirijwe na Karangwa Justin na Mugisha Fabrice , mu gihe Nshimiyimana Remy Victor azaba ari umusifuzi wa 4.
Igice kibanza cya shampiyona kizasorezwa mu karere ka Huye , kucyumweru taliki ya 12 Mutarama , ikipe ya APR FC ikina na Amagaju FC, mu gihe Rayon Sports izaba yasuye Mukura VS&L kuwa Gatandatu , iyo yose ikaba ari imikino itarabereye igihe , kubera ko ikipe y'igihugu Amavubi yari mu mikino yo gushaka itike ya CHAN.
Umutoni Aline yahawe kuzakiranura Etincelles FC na AS Kigali