Ku wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2025, Nibwo Abaturage batuye mu Mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Kirengere, mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, basanze umugabo witwa Nzayisenga Welars, amanitse mu gisenge yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Bamwe mu baturage barimo ababonye umurambo wa nyakwigendera, batangarije BTN TV ko apfuye mbere yuko hari urubanza rwagombaga kumutanya n'umugore we rwari kuzaba ku wa Kabiri tatiki 07 Mutarama.
Uyu mudamu bivugwa ko bari bariyemeje gutandukana kubera amakimbirane bari babanyemo, ngo bashakanye nyuma yuko atandukanye n'undi witwa Mukeshimana Olive babanaga mu Kagari ka Nyamagana, bapfa kutabyara.
Bagize bati" Twatunguwe cyane no gusanga nyakwigendera yapfuye, amanitse mu mugozi ntakintu kiremereye cyane twakeka ko aricyo cyamuteye kwiyambura ubuzima. Birashoboka ko wenda baba bamuroze kwiyahura kubera urubanza yari ategereje kuko n'ubundi bikunda kubaho".
Undi ati" Ariko niba yiyahuye koko habanze hakorwe iperereza noneho hamenyekane neza ikibyihishe inyuma".
Aba baturage bakomeje babwira BTN TV ko aramutse ariwe wiyambuye ubuzima cyaba ari igikorwa kigayitse gikwiye kunengwa izuba riva gusa ariko nanone bikaba byashoboka ko hari abamwica bakaza kumuzirika mu mugozi mu rwego rwo kuyobya uburari.
Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango