Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025, Nibwo mu gishanga giherereye mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Hasanzwe umugabo wishwe urwagashinyaguro n'abagizi ba nabi bataramenyekana.
Bamwe mu baturage barimo abahinga muri iki gishanga cya Koperative ya KOABIGA, babwiye itangazamakuru rya BTN na Bplus TV ko uyu mugabo atarapfa bamubonaga muri santeri zo "Muntama no Mubigutiya" ndetse ashobora kuba yishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru.
Umudamu w'umuhinzi akaba na nyiri umurima wasanzwemo nyakwigendera witwa Emmanuel, yavuze ko mu gitondo ubwo yari ari mu murima w'imboga yabonye umuntu aryamye agira amatsiko noneho yigiye imbere asanga yamaze gushiramo umwuka abona guhuruza.
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko yahise ahuruza bagenzi be bahita bafatanya gutabaza ubuyobozi bw'inzego zibanze zirimo n'ubuyobozi bw'Akagari ka Murama.
Yagize ati" Ubwo nari ngeze mu murima wanjye nabonye umuntu aryamye hirya mbanza kugirana ni umusinzi ariko nkabona atanyeganyega noneho mwegereye ntungurwa no gusanga yapfuye. Nahise mpuruza bagenzi banjye bahaheze tunatabaza ubuyobozi barahagera barimo n'abakagari ka Murama".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Murama, Uwamahoro Liliane yahise ateranyiriza hamwe abaturage bakora inama maze abasaba gutangira amakuru ku gihe, hagira ubona umuntu bwa mbere atari asanzwe abona muri ako gace agahita abibwira ubuyobozi ndetse no kwirinda gukubita no kwihanira kabone nubwo uwo muntu yaba yagukoreye ikosa kuko kwihanira ari icyaha gihanwa n'amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yahamirije iby'aya makuru Bplus TV, aho yavuze uko bamenye amakuru n'icyakurikiyeho nyuma.
Agira ati" Mbere na mbere turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, Nibyo koko amakuru twayamenye nyuma yuko abaturage batumenenyesheje batubwira ko hari umurambo w'umugabo ufite imyaka 30 witwa Nishimwe Selvierien babonye mu murima w'ibigori maze turahagera hamwe n'abandi b'inzego z'umutekano, n'ubuyobozi bw'inzego zibanze, hahita hatangira iperereza. Ku ikubitiro hari uwahise afatwa ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera nubwo hari undi wahise utoroka ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe".
CIP GAHONZIRE akomeza ati" Mu iperereza ryibanze ryahise ritangira, byagaragaye ko ashobora kuba yiciwe muri uwo murima w'ibigori kuko hasanzwe umufuka wa Cocombre bikekwa ko arizo yari avuye kwiba noneho abarinzi ba Green House zihingwamo bamufata bakamukubita kugeza ashizemo umwuka. Turasaba kandi tukihanangiriza abaturage muri rusange kwirinda kwihanira kuko biri mu nzira ziganisha ku cyaha cy'ubwicanyi ahubwo hagatangwa amakuru ku gihe".
Aba baturage banavuze ko iki gishanga atari ubwa mbere gikorerwamo urugomo kuko mu minsi mike ishize hari undi muturage bahakubitiye bamuhindura intere, abamukubise baharinda bategekwa kumwishyura amafaranga yo kwivuza.
Imanishimwe Pierre/Bplus TV i Kigali