Bamwe mu baturage bo mu midugudu itandukanye igize Akagari ka Amahoro, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bavuga ko bashima Imana yabafashije gusoza neza umwaka wa 2024 bakinjira amahoro muri 2025 nubwo bimwe byagenze neza ibindi bikanga.
Ubwo bari mu Nteko rusange y'abaturage kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2024, Ubuyobozi bw'Akagari ndetse n'abayobora imidugudu itandukanye, bagarutse byagezweho, imbogamizi n'imikorere yabo muri 2024 maze biyemeza ko ibitaragezweho bigomba kugerwaho mu myaka iri imbere harimo uwo binjiyemo wa 2025.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Amahoro, TWIZEYIMANA Ventant, yashimiye abaturage uburyo bitwaye bagatanga mituweli, bakarangwa n'isuku ndetse bamwe bakizigamira muri Ejo Heza ariko nanone abasaba gushyiramo imbaraga ku buryo utarayobotse ubu bwizigamire yakora ibishoboka byose ntasigare inyuma.
Gitifu Twizerimana yasabye abaturage kwizigamira muri Ejo Heza
Yagize ati" Nibyo koko nkuko mubivuga hari ibyo twiyemeje dusa nk'ababigezeho ariko si 100%, niyo mpamvu tugomba gukora cyane tukarenzaho muri uyu mwaka twinjiyemo wa 2025. Umutekano wagenze neza, abararaga bagenda ijoro ntibongeye kubera imikoranire myiza yanyu nk'abaturage n'ubuyobozi cyane cyane abo mu nzego z'umutekano, muri abo gushimirwa cyane".
Gitifu TWIZEYIMANA akomeza ati" Gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli bisa nk'ibyagenze neza ariko abatarabyubahirije mwikubite agashyi ku buryo akagari kacu(Amahoro) kagomba kuza imbere y'utundi mu murenge wacu.
Isuku mushyiremo imbaraga kuko 2024 yasize igaragaje ko byose bishoboka, aho umwanda waba waragaragaye ntuzongere kuhagaragara, niba ubonye ahantu umwanda uri wiwuhasiga ngo nuko atari iwawe kuko uwubaka igihugu ntasigana ndetse na gahunda y'ubwizigamire bw'Igihe kirekire bwa Ejo Heza uyu mwaka usige duhagaze neza".
Bamwe mu baturage bari bitabiriye iyi nteko rusange bavuze ko nabo bishimira uko binjiye muri 2025 ari amahoro nubwo hari abo bitagendekeye neza mu miryango yabo gusa biyemeza kubahiriza inshingano z'ibyo basabwa bazigamire ejo habo hazaza harimo n'ubwizigame bw'igihe kirekire.
Abaturage kandi bavuze ko bababazwa cyane no kubona hari bagenzi babo bakihunza inshingano ndetse n'abahungabanya umutekano ku bushake bityo bakaba batashye biyemeje gufatanya n'abayobozi ku kubaka igihugu.
Ejo Heza ni gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho binyuze muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, igengwa n’itegeko No 29/2017 ryo ku wa 29 Kamena 2017.
Ni gahunda iri mu zo Abanyarwanda benshi bashishikarizwa kuyoboka kubera ko ari nk’ikigega cyo gufasha abantu kuzagira amasaziro meza ubwo bazaba bageze mu zabukuru bagatungwa n’ubwizigame bashyizemo, ndetse no kunganira abanyamuryango bayo mu gihe bagize ibyago.
Ni gahunda kandi yashyizweho kugira n’abaturage b’amikoro make babashe kwizigamira mu bushobozi bwabo; bateganyiriza ahazaza habo.