Hakim Kiwanuka na Denis Omodi , bivugwa ko baguzwe na APR FC, bari kurutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi Uganda izakoresha muri CHAN.
Mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 8 Mutarama , nibwo ikipe y'igihugu ya Uganda , yatangaje abakinnyi 36 iki gihugu kizakuramo 30 bazifashishwa muri CHAN 2024 , ariko izaba muri 2025 , ikabera muri Uganda , Kenya , na Tanzania .
Mu bakinnyi Uganda yahamagaye , harimo ba rutahizamu 2 , Hakim Kiwanuka na Denis Omodi bivugwa ko bamaze gusinyira APR FC, aba basore bombi ni inkingi za mwamba mu busatirizi bwa Uganda , ndetse bikaba byitezwe ko aba basore , aribo Uganda izagenderaho.
Hakim Kiwanuka na Denis Omodi bivugwa ko bamaze gusinyira APR FC bari ku rutonde Uganda izakoresha muri CHAN
Ukurikije igihe isoko ry'igura n'igurisha mu Rwanda rizarangurira , ndetse n'igihe iyi mikino izatangirira , butewe kwibazwaho , niba koko APR FC yaba yarasinyishije aba basore , kuko igihe yaba yaramaze kubagura , ntabwo baba bemerewe gukina iri rushanwa , kuko rikinwa n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu cyabo gusa .
Imikino ya CHAN izatangira taliki ya 01 Gashyantare 2025, mu gihe isoko ryo kugura no kugurisha mu Rwanda rizasozwa taliki ya 31 Mutarama 2025, bivuze ko igihe aba basore baba barasinyiye APR FC batazemererwa gukinira Uganda, mu gihe bakina bikaba byaba bisobanuye ko batazakinira APR FC.
Ikipe ya APR FC ntabwo yigeze yemeza ko yaguze aba bakinnyi , ibi ntabwo byaba ari igitangaza kuko APR FCitajya ipfa gytangaza amakuru yayo , gusa inkuru zituruka kubegereye iyi kipe , bavuga ko aba basore bamaze gusinya , ndetse ko bagomba kuza gutangira imyitozo mu minsi ya vuba .