Twagirumukiza Abdulkarim na Ishimwe Claude buta Cucuri , nibo bazasifura imikino 2 izasoza igice kibanza cya shampiyona hagati ya Mukura na Rayon Sports, Magaju FC na APR FC.
Mu mpera ziki cyumweru , nibwo amakipe 2 ayoboye shampiyona , azasoza igice kibanza cya shampiyona, aya makipe yombi akaba azasoreza iyi mikino mu karere ka Huye , kuwa 6 ikipe ya Rayon Sports izasura Mukura VS&L, mu gihe APR FC izasura Amagaju FC.
Imisifurire , ni kimwe mubikunda guteza impaka , cyane cyane iyo APR FC na Rayon Sports zihanganiye igikombe, kuri iyi nshuro Rwanda Premier league yagerageje gushyiraho abasifuzi mpuzamahanga, ngo bebe aribo bazaca impaka, kuri iyi mikino yombi .
Umukino Mukura VS&L izakiramo Rayon Sports, wahawe Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri , uzaba ari umusifuzi wo hagati , mu gihe Mugabo Eric na Habumugisha Emmanuel bazaba ari abungiriza , Ngabonziza Jean Paul azaba ari umusifuzi wa 4 , mu gihe Sekamana Abdoulkhaliq , azaba ari komiseri wuyu mukino.
Aba nibo bacamanza b'ibirori bya ruhago bizaba biri mu karere ka Huye
Umukino Amagaju FC azakiramo APR FC, Twagirumukiza Abdulkarim azaba ari mu kibuga hagati , Karangwa Justin na Nsengiyumva Jean Paul bazaba bamwungirije , Kayitare David azaba ari umusifuzi wa 4 , mu gihe Munyangoga Apollinaire azaba ari komiseri wuyu mukino.
Rayon Sports iyoboye shampiyona n'amanota 36 , mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 2 , ikipe ya Mukura VS&L iri kumwanya wa 8 irushwa na Rayon Sports bazahura amanota 18 , Amagaju FC akaba ari ku mwanya wa 9 irushwa amanota 13 na APR FC bazahura .
Twagirumukiza Abdulkarim niwe uzaba aca urubanza hagati ya Amagaju FC na APR FC