Abapadiri babiri bapfiriye umunsi umwe mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-12 15:54:08 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2025, Nibwo Umupadiri wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu n'uwa Diyosezi ya Nyundo bitabye Imana bazize uburwayi bari bamaranye igihe kirekire.


Izi nkuru z'incamugongo zagiye hanze nyuma y'itangazo ryashyizwe hanze na Musenyeri Edouard Sinayobye uyobora Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, aho yatangaje ko Padiri Jean Damascène Kayomberera yitabye Imana ku wa Gatandatu azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire.

Itangazo rigira riti: “Diyosezi Gatolika ya Cyangungu ibabajwe no kumenyesha urupfu rwa Padiri Jean Damascène Kayomberera witabye Imana mu Bitaro bya CHUK kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2025.”

Ni ubutumwa bwaje bukurikirana n'ubwa Diyosezi ya Nyundo bwashyize hanze itangazo rivuga ko Padiri Jean Marie Vianney Muzeyi Sekabara na we yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami FAISAL azize uburwayi.

Umuhango wo kumusezeraho bwa Nyuma uzabera ku Nyundo ku wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, nyuma y’igitambo cya Misa izabera kuri Paruwasi Katiderali ya Nyundo i Saa Sita (12h00) nkuko Imvaho Nshya ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yo ivuga ko imihango yo guherekeza no gushyingura Padiri Jean Damascène Kayomberera izatangazwa mu gihe cya vuba.

Related Post