Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye inama ya ’Abu Dhabi Sustainability Week’ igamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, ku rubuga rwabyo rwa X, rwatangaje ko Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Shakhboot Nahyan Al Nahyan.
Perezida Paul Kagame uzitabira ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka ’Zayed Sustainability Prize awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya 16, Kuri uyu wa Kabiri ari bwifatanye na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan n’abandi bayobozi b’ibikuru b’ibihugu, abafata ibyemezo, abahagarariye ibihugu byabo n’abandi bitabiriye iyi nama.
Ibi bihembo bitangwa na UAE, bigamije kuzirikana abagira uruhare mu guhanga udushya no kurema ibisubizo bigamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe. Ibigo bito n’ibiciriritse n’imiryango itegamiye kuri leta ni bamwe mu bahabwa ibi bihembo.
Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bandi bayobozi bakuru b’ibihugu, ku munsi wa mbere w’iyi nama ihuriza hamwe abayobozi batandukanye, imiryango itari iya leta, abahanga mu by’ihindagurika ry’ibihe, inzego z’abikorera, abahanga ibishya, abashakashatsi n’abandi.
Igamije kurebera hamwe inzitizi zigihari mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, inzitizi zigashakirwa ibisubizo. Kimwe mu bibazo bikomeye bihari, ni uko igipimo cy’ubushyuhe ku Isi gikomeje kwiyongera nkuko IGIHE cyabyanditse.
Muri iyi nama, hanafatwa ingamba zigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira kandi zitangiza ikirere, hakarebwa ku ikoranabuhanga rigezweho, ryafasha ibihugu bitandukanye kurushaho kugana muri uyu murongo.