Abaturage batuye mu midugudu itandukanye igize Kagari ka Kabagesera, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, bavuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'amazi akunda kubura bityo bigatuma bakoresha amazi atari meza.
Bamwe muri bo bavuga ko kubera kutagira amazi hafi yabo bituma n’ayo babonye bayabona ku giciro kiri hejuru kuko ngo bisaba kuyagura bikaba byatuma hari imwe mu mirimo ihagarara bakoraga ibinjiriza amafaranga abafasha kwiteza imbere.
Amani Jean Paul wo mu Mudugudu wa Kabagesera uvuga ko gukoresha amazi meza bisigaranye bake, yatangarije Bplus TV ko iki kibazo ahanini cyakajije umurego nyuma yuko aho batuye hatangiye gukorwa umuhanda kuko hari imwe mu miyoboro y'amazi yangijwe none kugeza magingo aya ikaba itarasanwa.
Yagize ati" Kuva amazi yabura muri aka gace ubuzima bwa buri umwe usanga bwarahindutse kuko umubare munini ni abakoresha amazi atari meza kuko no kubona ayo meza bisaba kwishyura amafaranga menshi. Ubundi iki kibazo cyakajije umurego nyuma yuko batangiye gukora uyu muhanda bitewe nuko imiyoboro y'amazi yangijwe".
Umugore uri mu kigero cy'imyaka 38, yabwiye Bplus TV ko koga amazi meza bisa nk'ibyabaye amateka kuko hari igihe bakoresha amazi bogesheje amasahani cyangwa ayo barongesheje ibiribwa.
Ati" Gukoresha amazi meza mu ngo zacu byabaye amateka kuko nko koga hari igihe dukoresha amazi n'ubundi twakoresheje turonga ibijumba nk'ibindi ugasanga rero dushobora kwanduriramo indwara zituruka ku mwanda".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Egide Ndayisaba, ku murongo wa telefoni, yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV ko iki kibazo cyakunze kubahocyavutse nyuma yuko hatangiye gukorwa umuhanda ndetse ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo hari ibikoresho bishya biri gusimbuzwa ibyashaje
Agira ati" Nibyo koko ikibazo cy'amazi gikunda kubaho ariko si kikiri hose kuko hari aho cyakemutse, Mu rwego rwo kugikemura hari ibikoresho byazanwe bizasimbuzwa ibyashaje bizakoreshwa mu gusana imiyoboro y'amazi. Tugiye gusuzumira hamwe aho amazi atakigera, twifashishije amakuru turi buvane mu nteko rusange y'abaturage".
Gitifu Ndayisaba kandi yaboneyeho kwibutsa abaturage gushaka ibikoresho bifata amazi byu mwihariko mu gihe cy'imvura kuko nayo yabunganira ndetse no kwirinda gukoresha amazi yanduye kuko bakwanduriramo indwara zitandukanye.
Igihe iki kibazo kizaba cyavugitiwe umuti BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1), Guverinoma y’u Rwanda yari yiyemeje ko muri 2024, buri munyarwanda azaba agerwaho n’amazi meza.
Byari biteganyijwe ko umuturage azaba afite amazi meza ku ntera ya metero 200 mu mujyi na metero 500 mu bice by’icyaro, abaturage bose bakazaba bagerwaho n’amazi meza, Intego bigoye ko yagerwaho hakigaragaramo izi mbogambizi.