Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, Nibwo Nyiramanyegamo Esperance w'imyaka 61 utuye mu Mudugudu wa Kiziguro Akagari ka Nyundo, mu Murenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu, yasubijwe inka ya 'Gira inka' yari yarambuwe mu buryo budasobanutse.
Inzego zitandukanye z'ubuyobozi mu Murenge wa Nyundo, wazindukiye mu rugo rw'uyu mukecuru, zimuzaniye inka yari yarahawe muri gahunda ya 'Gira inka' ariko nyuma akaza kuyamburwa mu buryo avuga ko ari uburiganya.
Ni igikorwa kibaye nyuma y'ikiganiro yagiranye na BTN TV, aho yasabaga ubuyobozi kumurenganura bukamufasha gusubizwa inka yanyazwe n'ubuyobozi bw'Akagari bwabanje kumwumvisha ko ari ingumba, ngo bukayiha uwashatse kuyigura Ibihumbi 700 Frw noneho yabyanga bakamucunga ayishoreye bakayimwambura bamubwira ko bagomba kuyimwambura bakayiha undi mu gihe ashaka kuyigurisha.
Yagize ati" Uwo muntu nyine yaraje ambwira ko inka yabaye ingumba itakibyara bityo ko agomba kuyigura akampa Ibihumbi 700 Frw, Naramutsembeye bisa nk'ibiba iby'ubusa kugeza ubwo nyishoreye bayinyamburira mu nzira bambwira ko batanyemerera kuyigurisha ko ahubwo bagiye kuyoroza undi".
Akomeza ati" Uwansanze mu rugo ashaka kuyigura Ibihumbi 700 Frw niwe bayihaye. Barandenganyije niyo mpamvu ubuyobozi bukwiye guhagurukira iki kibazo bukangarurira inka yampaga agafumbira nkagafumbiza mu murima cyangwa ikaba yangoboka nkayigurisha ayo nkuyemo nkayikenuza".
Bamwe mu baturanyi b'uyu mubyeyi, batangarije BTN TV ko kwamburwa inka yari amaranye imyaka 11 ari akarengane gakabije kuko mu gihe cyose yayimaranye atigeze agerageza kuyigurisha dore ko na nyuma yo gupfusha umugabo we yakomeje kuyitaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique ku murongo wa telefoni yatangarije BTN TV ko iki kibazo ubuyobozi bugiye kugikurikirana hanyuma bakagishakira igisubizo. Ati" Iki kibazo tugiye kugikurikirana".
Gahunda ya 'Gira inka' yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame muri 2006 igamije kuzamura ubukungu bw’umuturage, abagize umuryango by’umwihariko abana bagaca ukubiri n’imirire mibi banywa amata.
Inka bivugwa ko yatwawe kubera ubugumba
Nyiramanyegamo Esperance arashimira ko yasubijwe inka
Tuyishime Jacques/BTN TV i Rubavu