Rwagitima: Umusore wakoraga akazi k'ubukarani yapfuye urupfu rw'amayobera

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-16 16:29:19 Amakuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025, Nibwo ku ibaraza ry'inzu y'ubucuruzi iherereye muri Santeri ya Rwagitima, mu Mudugudu wa Gashenyi ya ll, Akagali Gihuta, mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, hasanzwe umugabo uri mu kigero cy'imyaka 30 yapfuye, bikekwa ko yishwe n'indwara y'igifu.

Murebwayile Lidivine wari warahaye akazi nyakwigendera witwa Kanani, yabwiye umunyamakuru wa BTN TV ko amakuru y'urupfu rwe yayamenye mu gitondo Saa 05h00 ubwo yari ahamagawe n'abantu bamubwira ko umuzamu we bamusanze ku ibaraza yapfuye.

Yakomeje avuga ko ntakintu ahanini bakeka cyangwa ngo wenda abagizi ba nabi babe bamwishe kuko ntabikomere yari afite ku mubiri ahubwo ko yaba yishwe n'indwara y'igifu yakundaga kumuzambya.

Agira ati " Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera twayamenye Saa 05h00 ubwo bagenzi banjye bampamagaraga kuri telefoni bambwira ko umuzamu wanjye, Kanani yasanzwe ku ibaraza yapfuye. Ntakindi dukeka cyaba cyamwishe uretse indwara y'igifu yakundaga kumuzonga, ubwo rero sinahamya ko yaba yishwe n'abagizi ba nabi kuko ntabikomere yari afite ku mubiri".

Abandi baturage batangarije BTN TV ko Kanani upfuye afite umugore n'abana batatu, ashobora kuba yapfuye mu ijoro ry'ejo ku wa Gatatu kuko ku mugoroba waho baramubonaga.

Bakomeje bahuriza ku ndwara y'igifu ko ariyo ishobora kuba yamwishe bitewe nuko hari igihe cyamuryaga akikubita hasi bagahungiza nyuma akazanzamuka noneho hakwiyongeraho imirimo ivunanye yakoraga yo kwikorera imizigo iremereye bikaba byatuma aremba kurushaho cyane ko yanywaga cyane inzoga n'itabi.

Bati" Kanani wacu ejo ku mugoroba twaramubonaga arimo kunywa inzoga n'itabi nk'ibisanzwe, hari igihe yaba yishwe n'igifu cyitari kimworoheye. Imizigo yikoreraga nayo yaza igahuhura uburwayi bwe bikaba byatuma apfa amarabira gusa ariko hakorwe iperereza hamenyekane icyihishe inyuma y'urupfu rwe".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugarama, Gisagara Mukayiranga Edith, ku murongo wa telefoni, yahamirije iby'iyi nkuru mbi BTN TV maze avuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma yarwo. Ati" Nibyo koko amakuru twayamenye tujyayo n'inzego z'umutekano dusanga yapfuye, hahise hatangira iperereza ngo hamenyekane icyamwishe".

Andi makuru BTN yabashije kumenya nuko ku mugoroba mbere yuko nyakwigendera yitaba Imana, muri iyi Santeri ya Rwagitima hari habanje kuba umukwabo wakozwe na Polisi ndetse n'abasirikare.

Umuyange Jean Baptiste/ BTN TV i Gatsibo


Related Post