• Amakuru / MU-RWANDA

Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda -TI Rwanda), watangaje ko urwego rw’uburezi rwiganjemo ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Ni ibyavuye mu bushakashatsi TI yakoze mu bihe bitandukanye, yamuritse kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2026.

Hari mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Transparency International Rwanda n’abafatanyabikorwa n’abayobozi b’inzego n’ibigo bitandukanye, igaruka ku kurwanya ruswa mu mashuri no mu mavuriro.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku mitangire ya serivisi idaheza mu rwego rw’uburezi n’urw’ubuvuzi, bugaragaza ko mu burezi hakiri ruswa mu buryo butandukanye ndetse igira ingaruka ku burezi budaheza mu Rwanda.

Bagaragaje kandi ko hari abari mu myanya y’ubuyobozi bayikoresha nabi, mu guha imyanya abanyeshuri, guha abana ibizamini mbere y’igihe no gushyira abarimu mu myanya.

Basobanura ko izi mbogamizi zibangamira uburenganzira bwo kugera ku burezi, by’umwihariko ku bafite intege nke barimo abagore n’abakobwa n’abafite ubumuga (PWDs).

Iyi nama yahuriyemo impande zitandukanye yari igamije gusesengura ibyavuye muri ubu bushakashatsei ngo hafatwe ingamba zo gukemura izi mbogamizi zibangamiye uburezi muri rusange.

Umukozi Ushinzwe Ubushakashatsi muri Transparency International Rwanda, Dr. Bruce Gashema, yagaragaje ko mu rwego rw’uburezi hari ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Ati “Ubona cyane cyane ruswa ishingiye ku gitsina kugirango abanyeshuri bahabwe amanota meza bashobore kwimuka, guhabwa imyanya n’amanota meza mu imenyerezamwuga n’ibindi.” 

Gashema yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ruswa yagabanutse mu nzego, ahubwo icyuho gisigaye ku rwego rw’umuntu ugomba gutanga serivisi ya nyuma.

Ati” Ahantu hakigaragara ruswa ni kuri serivisi ya nyuma ihabwa umuturage. Urugero navuga ni nk’umuyobozi ugomba kumuha umwanya umwana yigamo, aho yimenyerereza umwuga.”

Umuyobozi ushinzwe gahunda muri TI-Rwanda, Albert Rwego Kavatiri, yasobanuye ko ruswa ikigaragara bitewe nuko nta mbaraga zishyirwa mu bugenzuzi ndetse n’ibihano ntibitangwe mu buryo buhoraho.

Ati “Ikigaragara neza ni uko nta ngamba zishingiye kwita ku buringanire, abantu ntibahabwe ubushobozi, ntihashyirweho ingamba zo gukorera mu mucyo, isezerano ry’uburezi budaheza rizakomeza kuba kure ya miliyoni z’abanyeshuri bo muri Afurika.”

Ubushakashatsi bwa TI kandi bwagaragaje ko ruswa yibasira abanyeshuri b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye, cyane ko abatayitanze icyo gihe bimwa serivisi, ni mu gihe kandi abayisaba bakunze kwibasira abafite ubumuga.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko abakunze gusabwa ruswa kugirango bashyirwe mu mashuri barimo abakobwa bangana na 7.8%, abanyeshuri baturuka mu miryango ikennye bagera ku 8.6%, abafite ubumuga bangana na 9.2%, n’abanyeshuri bafite ubumuga bwo mu mutwe bangana na 46.1%.

Ubushakashatsi butandukanye ku ihohotera rishingiye ku gitsina bugaragaza ko abana bakiri mu mashuri biganjemo abangavu bahohoterwa kugeza no ku guterwa inda, ndetse abarenga 70% babyaye muri ubwo buryo bagahita bava mu ishuri.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments