• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yakiriye muri Village Urugwiro Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, usanzwe ari umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibiganiro byahuje aba bayobozi byibanze ku isuzuma ry’uko umutekano wifashe mu Burasirazuba bwa RDC, ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro bya dipolomasi byabayeho mu bihe bishize, ndetse no ku ngamba zo gushimangira imikoranire ihuriweho hagati y’ubuhuza bwo ku rwego rw’akarere n’ubwo ku rwego rw’umugabane, hagamijwe kugera ku mahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Nyuma y’ibi biganiro, Perezida Kagame na Perezida Gnassingbé bahuye n’abagize Akanama k’Inzobere ka AU gashinzwe kunganira ubuhuza muri iki kibazo. Muri aka kanama harimo Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria, Sahle-Work Zewde, wahoze ari Perezida wa Ethiopia, Festus Mogae, wayoboye Botswana, na Catherine Samba-Panza, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique.

Ibiganiro n’izi nzobere byagarutse ku guhuza no kunoza inzira zitandukanye z’ubuhuza ziriho, hagamijwe kwirinda ko habaho gusubiramo cyangwa guhuza nabi ibikorwa bya dipolomasi, no gushyiraho uburyo bumwe buhamye bwo gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Uru ruzinduko rwa Faure Essozimna Gnassingbé mu Rwanda ruje mu gihe AU ikomeje kongera imbaraga mu gushaka ibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurika, by’umwihariko mu karere k’Ibiyaga Bigari gakomeje guhura n’umutekano muke n’ihungabana ry’umubano hagati y’ibihugu.

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 29 Mutarama 2026, mu ruzinduko rugamije gukomeza ibiganiro n’abayobozi batandukanye bo mu karere ku kibazo cya RDC.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments