Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-17 07:36:04 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025, Nibwo muri Kigali Convention Centre, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basangiye ku meza n'Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Iki gikorwa cy'umusangiro gisanzwe kiba kenshi mu ntangiriro z’umwaka, aho Umukuru w’Igihugu ahura n’Abadipolomate baba mu Rwanda, akabaganiriza ku ngingo zinyuranye zigaruka ku buryo dipolomasi y’u Rwanda ihagaze.

Umukuru w'Igihugu washimiye aba badipolomate ko mu myaka 30 ishize babaye abafatanyabikorwa beza b’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku Rwanda, wahuriranye n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 no kwibohora ku nshuro ya 30 ndetse ko ari umwaka wabayemo amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Twungukiye muri ubu bufatanye bwashyigikiye u Rwanda kugira ngo tubashe gukomeza gutera imbere muri uru rugendo rw’iterambere twiyemeje mu myaka 30 ishize.”

Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Karere, avuga ko hari ibihugu byinshi byo hanze ya Afurika byabigizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye inkomoko y’amakimbirane y’u Rwanda na RDC, aho yagaragaje ko iyo ibihugu bikomeye bivuga kuri aya makimbirane, bigaragaza uburyarya no kubogama, nk’uko bibigenza iyo bisaba ko ihame rya demokarasi ryubahirizwa.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakoreshwa mu nyungu runaka, ari bo bakomeje gutuma ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bifata indi ntera, bikarenga bikitirirwa u Rwanda kandi nta ruhare rwabigizemo nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Yanashimangiye ko nta muntu ushobora gusubiza u Rwanda mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kabone n’iyo byaba bisaba ko ruhanagurwa ku ikarita y’Isi.


Related Post