Rayon Sports igiye kongera gucakirana na Police FC, APR FC na AS Kigali

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2025-01-17 10:48:26 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports igiye kongera gucakirana na Police FC, mu mikino y'igikombe cy'intwali , mu gihe APR FC izakina na AS Kigali. 

Ni imikino ya 1/2 izakinwa n'amakipe 4 ya mbere mu gice kibanza cya shampiyona, iyi mikino yo kubaha no guha agaciro intwali z'uRwanda izakinwa taliki ya 28 Mutarama 2025 , mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe taliki ya mbere Gashyantare uyu mwaka .

Ni imikino yahinduriwe amategeko y'uko amakipe azahura, kuko irushanwa riheruka ikipe ya mbere yari yahuye niya 3 , mu gihe iya 2 yari yahuye niya 4 , icyo gihe byatumye Musanze FC ihura na APR FC, mu gihe Rayon Sports nubundi yakinnye na Police FC, kuri iyi nshuro ikipe ya mbere ( Rayon Sports) izahura niya 4 ( Police FC) , mu gihe iya 2 ( APR FC) izahura niya 3 ( AS Kigali).


Uko imikino iteganyijwe mu gikombe cy'intwali 

Iyi mikino kandi izanakinwa mu bagore , aho ikipe ya Rayon Sports WFC , yabaye iya mbere mu gice kibanza cya shampiyona, izahura na Indahangarwa WFC yabaye iya 2 , uyu mukino ukaba uzaba taliki ya 1 Gashyantare .


Related Post