Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025, Nibwo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, wagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu ubwo yakiraga Perezida w'Igihugu cya Togo, yari aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye ku Kibuga cy’Indege nkuko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje binyuze ku rubuga rwa X.
Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yaherukaga mu Rwanda muri Kanama, 2024, ubwo yari yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Kagame, byabereye kuri Stade Amahoro.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu koroshya ingendo z’indege hagati y’impande zombi, aha u Rwanda uburenganzira busesuye bwo gukoresha ibibuga by’indege biri i Lomé.
Mu 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Robert Dussey, yanditse ubutumwa mu Kinyarwanda ashima ubuyobozi bwiza bw’intangarugero bwa Perezida Kagame, asaba Abanyarwanda gukomeza gukunda igihugu n’ubuyobozi bwacyo nkuko IGIHE cyabyanditse.
Yaragize ati "Nyuma y’umwaka umwe, ubu ngarutse mu Rwanda. Ndashimira Abanyarwanda kubera kugaragaza kwitanga, cyane cyane uburyo baharanira ko Umujyi wa Kigali usa neza. Muri intangarugero muri Afurika, ndabanezerewe."
Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga mugenzi we wa Togo, Faure Gnassingbé