Musanze: Imbogo ebyiri zigize kagarara zarashwe zirapfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-20 07:21:14 Amakuru

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, Nibwo imbogo ebyiri zaturutse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025, zarashwe ziricwa nyuma yo kwirara mu baturage zikangiza imyaka yabo ndetse zikanateza umutekano muke mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze .

Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kwirinda  ko zakomeza kujya mu baturage zikaba zabagirira nabi kuko zari zamaze no kubonera imyaka yiganjemo ibigori byari mu mirima.

Amakuru avuga ko imyaka yangijwe yiganjemo ibigori zirayemo zikabivuyanga, abaturage bakavuga ko batewe ubwoba n’izo mbogo kuko aho zageze hose zahasize umwirare.

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, akaba n’Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper yemeje aya makuru, avuga ko nta byacitse ihari kuko hari igihe imbogo zitorongera zikarenga imbago za Pariki.


Yasabye abaturage gukomeza umuco wo kujya bihutira kumenyesha inzego bireba mu gihe zatorotse kugira ngo hakumirwe ko zahitana n’ubuzima bw’abaturage.

Ati "Nibyo ziciwe mu Murenge wa Kinigi ariko nta buzima bw’abaturage zatwaye, zarasohotse zigera mu baturage cyane ku buryo kuzisubizayo biba bigoye ari nabyo byatumye zicwa."

"Abaturage turababwira ko nta byacitse ni ibisanzwe nka kumwe ziba zatorongeye zikajya kure bidasanzwe, ahubwo mu gihe babibonye babwira inzego tugakora ibishoboka byose tukabungabunga umutekano w’abaturage ni cyo kiba kigenderewe."

Imbogo zishwe zahise zijyanwa gushyingurwa, hirindwa ko hari abaturage bashobora kuzirya zikaba zabakwirakwizamo ubumara cyangwa izindi ndwara zishobora no kubahitana.Inzovu kimwe n’izindi nyamaswa zirisha zikunze gutoroka Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zikangiza imyaka irimo, ingano, ibigori, ibirayi n’ibinyamisogwe, gusa iyo bigaragaye ko ari zo zoneye umuturage habarurwa ibyangijwe bikishyurwa.

Imbogo zikimara kwicwa zihise zishyingurwa

Related Post