Musanze: Umugabo yagiye kwiba itaka mu kirombe kiramugwira arapfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-20 07:54:45 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025, Nibwo umugabo w'imyaka 39 wo Mudugudu wa Kabwenge, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, yitabye Imana nyuma yuko agwiriwe n'itaka ryo guhomesha inzu.

Amakuru avuga ko inkuru y'urupfu rwa nyakwigendera witwa Gasore Simeon , yamenyekanye nyuma yuko abaturage babonye ikirombe yacukuragamo kiridutse noneho birukira gutabara ubwo bamenyaga ko hari urimo kuhacukura.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Gasore mbere yuko yinjira muri iki kirombe, yabanje acungira ku jisho inzego zishinzwe kurinda umutekano wacyo kubera ko ntawemerewe kukinjiramo, yishoramo agiye gushaka itaka ryo guhoma inzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Manzi Jean Pierre, yashimangiye iby'iyi nkuru y'incamugongo anaboneraho gusaba abaturage gukurikiza amabwiriza kandi bakarinda ubuzima bwabo.

Agira ati: “Ni byo koko natwe tubimenye mu kanya ko uwitwa Gasore Simeon mu gihe cya saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa 19 Mutarama 2025, agiye gucukura itaka ryo guhoma inzu mu kirombe gikomye kubera ko umutekano w’aho utizewe hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Yakomeje agaragaza ko bitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rubafashe gukuramo umurambo no gukomeza iperereza ricukumbuye ku rupfu rwe.

Related Post