Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Charles Bbaale , rutahizamu w'umugande wari uyimazemo umwaka n'igice .
Kuri uyu wa mbere nibwo Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Charles Bbaale, nyuma y'ukwezi uyu musore yarataye akazi , mukwezi ku Ukuboza nibwo uyu musore yafashe imodoka yisubirira iwabo muri Uganda , nta ruhushya yahawe na Rayon Sports.
Uyu musore yandikiye Rayon Sports ayisaba ko batandukana , kuko yari amaze amezi 2 adahembwa nkuko itegeko ribivuga , gusa ariko uyu muso yantuwe no gusubizwa ko nta deni ikipe imubereyemo , kuko Rayon Sports yari yamaze guhemba abakozi bayo.
Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Charles Bbaale
Charles Bbaale yakomeje kunangira yanga kugaruka mu kazi , akomeza gusaba Rayon Sports ko batandukana , mu mwaka n'igice Bbaale yari amaze muri Rayon Sports ntabwo yatanze umusaruro iyi kipe yamwifuzagaho , kuko yakomeje no kumuguriraho abandi ba rutahizamu, gusa aba Rayon bakomeza kumwibukira ku gitego yatsinze mucyeba kuri super cup .
Uyu mwaka w'imikino Bbaale ntabwo yabashije kuzamura umusaruro we , ndetse Rayon Sports imuguriraho umunya Senegal Fall Ngagne , we waje ahita anafata umwanya uhoraho, ndetse akaba amaze gutsinda ibitego 9 mu gice cya mbere cya shampiyona, akaba ari nawe uyoboye amatsinze ibitego byinshi.