Ruhango: Abagizi ba nabi bishe umukecuru bamukase ijosi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-21 07:58:27 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbarere tariki ya 20 Mutarama 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Nyarurama, mu Murenge wa Ntongwe, Akarere ka Ruhango, abagizi ba nabi bataramenyekana bishe umukecuru bamukase ijosi, bikekwa ko ari abamushinjaga amarozi.

Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera witwa Mukarusine Asenathe, BTN TV ikesha bamwe mu baturage barimo umukobwa we, avuga ko abakekwaho kumwica ari abahoraga bamushinja kubarogera bamwe bo mu miryango yabo bagiye bapfa impfu zitunguranye.

Umukobwa wa nyakwigendera babanaga mu nzu, yabwiye umunyamakuru wa BTN ko aherukana na nyina ubwo yari agiye guhinga mu ikawa noneho bigeze nka Saa Saba z'amanywa ubwo imvura yagwaga atahwa n'icyoba bitewe nuko atari yagarutse mu rugo ngo yugame noneho yigira inama yo kujya kumushakisha aho yahingaga agezeyo aramubura ariko mu gihe agarutse inyuma arebye hirya abona hasi igitambaro yari yambaye mu mutwe akomeje imbere mu cyerekezo cyarimo atungurwa no gusanga nyina aryamye hasi yamaze gukatwa ijosi yapfuye.

Yagize ati" Mama duherukana mu gitondo mbere yuko ajya guhinga mu ikawa noneho byageze nka Saa Saba numva icyoba kiranyishe kuko nabonaga mama adataha ngo yugame kandi hagwaga imvura y'amahindu. Nigiriye inama yo kujya kumushakira mu murima ngezeyo ndamubura ariko ngarutse inyuma mbona ku ruhande igitambaro yari yambaye mu mutwe, nkomeje imbere mu cyerekezo cyarimo ntungurwa no kumubona hasi aryamye bamukase ijosi yamaze gupfa".

Abandi baturage baganiriye na BTN bagize bati" Tugiye kuvuga ko ari abandi bamwishe twaba tubeshye kuko ashobora kuba yishwe n'abamuhozaga ku nkeke bamushinja kubarogera. Mu minsi ishize hari abantu bishwe n'impanuka noneho bapfa bakamushinja ko ariwe wayibaterereje kandi mu byukuri baramuharabikaga nonese ubwo niwe wiyiciye umugabo?".

Abaturanyi ba nyakwigendera barasaba ubuyobozi gukurikirana abishe nyakwigendera

Aba baturage basabira nyakwigendera Mukasine ubutabera, bakomeza bavuga ko abakundaga kumushinja amaro bo mu muryango we, bakunze kwigamba kenshi ko batazamuha agahenge kugeza ubwo bihoreye agapfa nkuko nawe yabahekuye.

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, kuri iyi nkuru y'incamugongo, yagerageje kuvugisha ku murongo wa telefoni, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens ntibyamukundira kuko inshuro zitandukanye yamuhamagaraga ntiyigeze yitaba.

Mukasine Asinatha yishwe muri ubu buryo bwa kinyamaswa nyuma y'undi muturage uherutse kwicirwa gutya muri aka gace.


Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango

Related Post