Ibibazo uruhuri bitegereje umutoza mushya wa Amavubi yitegura Nigeria na Lesotho

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2025-01-22 07:46:12 Imikino

Mu ijoro rya cyaeye, nibwo  ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda,  rwemeje ko bananiwe kumvikana n'umutoza Torsten Frank Spittler,  wari umaze umwaka umwe atoza Amavubi, kuri ubu amatsiko ni menshi ku mutoza ugomba kumusimbura .

Ibi bivuze ko uRwanda rugomba gushaka umutoza vuba na bwangu , kugirango atangire gutegura imikino 2 Amavubi afite mu kwezi kwa 3 , imikino azakira Nigeria na Lesotho,  mu gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi 2026.


Ferwafa yemeje ko yatandukanye na Torsten Frank Spittler wari umutoza wa Amavubi

Umutoza mushya uzaza , azasanga ibibazo bitandukanye muri iyi kipe y'igihugu y'uRwanda, birimo imvune na Manishimwe Emmanuel bita Mangwende, wamaze kubagwa , akaba agomba gushaka ibisubizo ku mwanya we , kuko Niyomugabo Claude ubu ufatwa nka nimero 2 kuri Mangwende ntabwo urwego rwemeranywaho na benshi .

Uretse Mangwende wavunitse, Amavubi afite ikibazo cy'abakinnyi  genderaho badaheruka ikibuga , umuzamu wa mbere Ntwali Fiacle , asa nuwamaze kwiyakira nk'umusimbura muri Kaiser Chiefs, Manzi Thiery muri Ali  Ahli Tripoli nawe nyuma yo gukira imvune yagowe no kwisubiza umwanya, n'abandi batandukanye ubona ko batarimo kubona iminota ihagije, mu makipe yabo.

Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' ni umwe mubo Amavubi agenderaho 

Ikindi gitegereje umutoza mushya , ni ukugarura Rafael York na Hakim Sahabu mu ikipe y'igihugu,  kuko Torsten yasaga n'uwabaciye , nyuma yo kutumvikana , hari kandi umushinga, wo gukomeza gushakisha no kumvusha abana b'abanyarwanda , bavukiye hanze y'uRwanda,  bakaza gukinira uRwanda.
Amavubi abu ni ayambere mu itsinda , akaba asigaje kwakira Nigeria , Lesotho na Benin , mu gihe asigaje gusura Nigeria , Africa y'Epfo , na Zimbabwe .


Torsten Frank Spittler yahisemo kudakomeza gutoza Amavubi nyuma y'umwaka 1 gusa atangiye aka kazi

Related Post