President wa Rayon Sports Twagirayezu Taddeo, yavuze ko impamvu Rayon Sports ikoresha igerageza ry'abakinnyi, ari uko hari abakinnyi bayisabira kuyizamo , nayo yareba aho bavuye ikabona ari abakinnyi bakomeye , ariko ntipfe kwizera urwego rwabo .
Ubwo yaganiraga na Radio 10 , yavuze ku buzima basanzemo Rayon Sports , anagaruka ku bijyanye no kongeramo abakinnyi muri uku kwezi kwa mbere , ubwo yabazwaga ku bijyanye no gukoresha abakinnyi igerageza , Taddeo yavuze ko Rayon Sports ari ikipe izwi bituma abakinnyi benshi bifuza kuyinyuramo , ngo yongere kuzahura urwego rwabo.
Mu magambo ye ati "Rayon Sports ni ikipe izamura impano z'abakinnyi , ujya kumva umuntu araguhamagaye ati ko nshaka kuza mu ikipe yawe , wamubaza uwariwe naho avuye akakubwira ko ariwe ufite ibitego byinshi muri Guinea cyangwa ahandi , ukibaza umuntu ufite ibitego byinshi niwe uri kwisabira kuza muri Rayon Sports, ati yego kuko Rayon Sports ndayizi" .
Yakomeje avuga ko ibyo utabyemera nkuko abikubwiye , ariko impamvu aba ashaka kuza muri Rayon Sports ari uko ari ikipe izwi , abakinnyi baba bifuza gucamo mu gihe runaka , bakongera kuzamura urwego no kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga , ibyo byose rero President Taddeo avuga ko aribyo bituma bakoresha igerageza , kuko uwo mukinnyi batapfa gihita bamwizera .
Bwana Taddeo yavuze ko Rayon Sports izasinyisha umukinnyi umwe wenyine utazakora igerageza , umukinnyi atavuze izina ariko avuga ko azagera mu Rwanda taliki ya 26 Mutarama 2025, yemeza ko abandi bose bahari n'abazaza bose bazakora igeragezwa , ubuyobozi bwa Twagirayezu Taddeo , nta mukinnyi numwe buragura , kuko abakinnyi bose irimo gukoresha ni abasizwe na Uwayezu Jean Fidel.