U Buhinde: Abasaga 10 bapfiriye mu mpanuka ya gari ya moshi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-23 11:20:30 Amakuru

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, Nibwo mu gihugu cy'u Buhinde, habereye impanuka ya gari ya moshi yerekezaga mu Mujyi wa Mumbai, mu Burengerazuba bwa Leta ya Maharashtra, ipfiramo Abasaga 1, abandi batanu bakomereka bikabije.

Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza, Reuters dukesha iyi nkuru, byanditse ko impanuka yabaye nyuma y’uko abagenzi bumvise ibihuha by’uko gari ya moshi barimo igiye gufatwa n’inkongi y’umuriro, bagasimbuka iri kugenda mu buryo bwo gukiza amagara, bahura n’indi yatambukaga irabagonga.

Umuyobozi wa Leta ya Maharashtra, Devendra Fadnavis ku rubuga rwa X yagize ati “Mbabajwe cyane n’iyi mpanuka yatwaye ubuzima bw’abantu”.

Impanuka ikimara kuba hahise hoherezwa imbangukiragutabara zirenga umunani ndetse ko n’ibitaro byari byiteguye gufasha abakomeretse.

Nko mu 2023 mu Ntara ya Odisha habaye impanuka zikomeye za gari ya moshi eshatu, zituma abarenga 300 bitaba Imana.

Impanuka za gari ya moshi mu Buhinde zakunze guhitana abantu cyane mu myaka ya vuba, aho nko mu 2021 habaye impanuka ibihumbi, zihitana abarenga ibihumbi 16, mu gihe mu 2022 abapfuye bageze ku bihumbi 21.

Related Post