Kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, Nibwo Umunyarwanda Axel Rudakubana uherutse kwemerera Urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza ko yishe abana batatu, yakatiwe igifungo cy’imyaka 52, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica.
Urukiko rwasobanuye ko mu gukatira Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko habayemo koroshya kuko kubera ibyaha yahamijwe, yakabaye akatirwa igifungo cya burundu.
Isomwa ry’uyu mwanzuro ryatinze kuko Rudakubana yabanje kuzonga urukiko mu gitondo aho yasakuzaga cyane arumenyesha ko akeneye umuganga umwitaho kuko atameze neza arwaye.
Axel Rudakubana yakoze ibi byaha ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, tariki ya 29 Nyakanga 2024. Icyo gihe we n’aba bana (Alice da Silva Aguiar, Bebe King na Elsie Dot Stancombe) bari mu gace ka Southport.
Umushinjacyaha yasobanuye ko ubwo Rudakubana yatabwaga muri yombi, yabwiye abapolisi ko yishimiye ko aba bana bapfuye, ati “Nishimiye ko aba bana bapfuye. Biranshimishije. Ntacyo bimbwiye, ndumva ntacyo mbaye.”
Yasobanuye kandi ko mu gitanda cy’uyu musore hafatiwe uburozi bwa ‘Ricin’ yakoze yifashishije ibikoresho yaguriye kuri Amazon mu ntangiriro za 2022. Gusa ngo ntibwari bukaze kuko ibinyabutabire byari bibugize byashobora kwangiza umuntu ari bike.
Soma inkuru yabanje...Umunyarwanda Axel Rudakubana yemereye Urukiko rwo mu Bwongereza ko yishe abana batatu
Ku nyandiko y’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda uyu musore yafatanywe, Umushinjacyaha yasobanuye ko yari ikubiyemo amabwiriza yashingiyeho atera icyuma aba bana, kugeza abishe.
Ubwo uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko yari yicaye mu rukiko, ategereje kumva igihano ahabwa, yavuze mu ijwi rirenga ati “Ntabwo nkomeza guceceka. Maze iminsi 10 ntarya. Nkeneye umuganga unyitaho kuko ndumva ndwaye.”
Umucamanza Goose yasobanuye ko abaganga babiri b’urukiko rwa Liverpool basuzumye Rudakubana, basanga afite ubushobozi bwo kwitabira isomwa ry’uru rubanza. Yanzuye ko gahunda yateganyijwe ikomeza uko yakabaye.
Nyuma yo kumva uruhande rw’Ubushinjacyaha, uregwa n’abakomerekejwe na Rudakubana, Umucamanza Goose yatangaje ko uyu musore akatiwe igifungo cy’imyaka 52.
Tariki ya 17 Ukuboza 2024, Rudakubana yanze gusubiza urukiko ubwo yasobanurirwaga ibyaha ashinjwa, atungurana yemera ibyaha byose tariki ya 20 Mutarama 2025.
Mbere ya saa sita, ikinyamakuru Sky News cyatangaje ko Rudakubana yasabye urukiko kudasoma uyu mwanzuro, ubwo Umushinjacyaha yari afite ijambo. Umucamanza Goose yategetse ko asohorwa mu cyumba cy’iburanisha.
Rudakubana yasakuje mu gihe kigera ku masegonda 30, biba ngombwa ko gusoma umwanzuro w’urubanza bisubikwa, byimurirwa ku gicamunsi.
Saa kumi z’igicamunsi ni bwo abacamanza n’ababuranyi barimo Rudakubana basubiye mu rukiko. Umushinjacyaha yongeye guhabwa ijambo kugira ngo agire icyo avuga kuri uru rubanza.
Uyu musore yasubiyemo amagambo yavuze mbere ya saa sita, na bwo asakuza cyane, ati “Nkeneye gusuzumwa n’umuganga, ndumva ndwaye", na none asohorwa mu cyumba cy’iburanisha.