Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, Nibwo hatangajwe amakuru avuga ko Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Maj Peter Cirimwami, yishwe arashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Mu itangazo Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yanyujije ku rubuga rwa X, Yagize ati "Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i Kasengezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo."
Uyu mu Gen Maj Cirimwami ufatwa nk'inkingi ikomeye ya DRC, yakunze kugaragara nk’ushyigikiye cyane imitwe irimo Wazalendo na FDLR, ndetse yerekana uruhare rweruye mu mikoranire y’igisirkare cya RDC n’iyo mitwe, by’umwihariko mu ntambara bahanganyemo n’umutwe witwaje intwari wa M23.
Ku wa 23 Mutarama 2025, ni bwo umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ugiye gufata Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abatuye muri uyu mujyi bababaye cyane, abateguza kubohorwa.
Itangazo ry'Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka rivuga ko General Chirimwami yishwe
Mu gitondo cyo ku wa 23 Mutarama 2025, abarwanyi ba M23 bari bahanganiye n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu mujyi wa Sake, mu bilometero birenga gato 20 werekeza i Goma.
Kugeza ubu ntaruhande rwa Leta ya DR-Congo ruramenyekana rwemeza aya makuru cyangwa ngo ruyahakane.
Ingabo za RDC zohereje indege z’intambara mu bice byegereye Sake, kugira ngo zikure abarwanyi ba M23 muri uyu mujyi. Guverineri Gen Maj Peter Cirimwami yari yagiye kuzitera ingabo mu bitugu ariko byabaye iby’ubusa, ari na bwo yaje kuraswa nyuma, nk’uko M23yabyemeje.