Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, Nibwo mu cyuzi gihangano cya Bugugu giherereye mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, hakuwe umurambo w'umusore w’imyaka 24 wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rwamagana, mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi.
Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera witwa Niyinderera Deogene, BTN ikesha inzezo z'ubuyobozi z'aho yapfiriye, avuga ko yarohamye muri icyo cyuzi cyagenewe kuhira imyaka ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama ubwo yari yajyanyeyo na bagenzi be bane bigana maze hashize akanya boga baza kumubura bituma bigira inama yo kumushakisha kuko yari yarohamye mu isayo atagaragara noneho bakomeje kumubura bigira inama yo gutabaza inzego z'ubuyobozi zirimo na Polisi.
Mu kiganiro kihariye Ikinyamakuru btnrwanda.com cyagiranye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yahamije iby'amakuru maze avuga uko ubuyobozi bwamenye amakuru ndetse anaboneraho kugira inama abaturage muri rusange ku bijyanye no kwingengeserera ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati “Nibyo koko amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera niyo, hari umusore w’imyaka 24 wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rwamagana, mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi, mu mwaka wa 3 witwa Niyinderera Deogene, we na bagenzi be bane bagiye koga mu cyuzi noneho aza kunanirwa ararohama bimuviramo gupfa. Abasore bagerageje kumushakisha baramubura kubera isayo ryinshi ririmo kandi ari harehare".
Rushimisha waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yakomeje avuga abo banyeshuri bamaze isaha yose bamushakisha, bamubuze batabaje ubuyobozi burimo na Polisi noneho inzego zitandukanye zihageze igikorwa cyo kumushakisha kirakomeza cyakora bigeze mu ijoro cyane bafata umwanzuro wo kugisubukura mu gitondo kuko bwari bwije.
Akomeza ati" Abo banyeshuri bamaze isaha yose bamushakisha, bamubuze baradutabaza nk'ubuyobozi na Polisi, ndetse n'ingabo tuhageze igikorwa cyo kumushakisha kirakomeza cyakora bigeze mu ijoro cyane hafatwa umwanzuro wuko cyasubukurwa mu gitondo aribwo twahabyukiye tubona gukuramo umurambo tumyesha umuryango we utuye mu Karere ka Rusizi. Gusa turihanganisha umuryango we, inshuti ze n'abanyeshuri biganaga muri rusange".
Gitifu Rushimisha uvuga ko abo banyeshuri ubwo binjiraga ahari icyo cyuzi babanje kubuzwa n'abarinzi baho kuhajya baranga bajyayo cyane ko hazitiye, yasabye abaturage kwirinda kujya ahantu hashyira ubuzima bwbao mu kaga byu mwihariko ababyeyi kuba hafi y'abana kubabuza kwegera ahantu hateje inkeke cyane mu Murenge wa Kigabiro ntakibazo cy'amazi gihari ahantu hose ahari bityo rero kujya kuvoma mu cyuzi bitaba urwitwazo.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Rwamagana mu gihe iperereza ku rupfu rwe rikomeje.
Dushimimana Elias /BTN@2025