Polisi yataye muri yombi abatubuzi batanu babeshyaga ko ari abaterankunga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-25 17:12:39 Amakuru

Mu gitondo cyo ku wa 23 Mutarama 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Nyarucyamo, Akagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batanu babeshyaga abaturage ko bazabaha inkunga ndetse ko ari abahanga mu bijyanye no kuvura amarozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yahamije iby'aya makuru avuga ko mu bafashwe harimo abagabo batatu n’abagore babiri, yemeza ko byakozwe ku bufatanye n’abaturage barimo n’abakorewe ubutubuzi.

Yagize ati “Twari dufite amakuru kuri iri tsinda ry’abantu. Bahuriye mu Mujyi wa Kigali. Ni na ho batuye. Bakomoka mu ntara zitandukanye. Bagenda bashuka abaturage bakabambura utwabo bakoresheje amayeri atandukanye.”

SP Habiyaremye kandi yatangaje ko iperereza bakoze ryagaragaje ko abagize iri tsinda bagenda bavuga ko bakora ibintu bitandukanye, uyu munsi bakaba ari abaganga ba gihanga, ejo ari abanyamasengesho berekwa, ejobundi bakaba abakorera imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta.

Umwe mu bafashwe ari na we wari umuyobozi w’abo yemereye Polisi ko bamaze kwambura abantu benshi ndetse ko amafaranga bakuramo ari yo avamo igihembo cy’abo ndetse bagakuramo n’ayo guhemba abo bakorana hirya no hino nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Tumwe mu duce aba bakekekwaho ubutekamutwe bakoreramo harimo utwo mu mujyi wa Kigali nka Nyabugogo, Remera, Kabuga ndetse no mu Ntara zitandukanye z’igihugu.

Uyu muvugizi ushishikariza abaturage kuba maso bagashishoza bakagira amakenga ku muntu uwo ari we wese uje agamije kubashuka yiyambitse isura y’ubugiraneza kandi ko bakwiye gutanga amakuru mu gihe hari uwo bacyetse, yaboneyeho kuburira abandi bakora ibimeze nk’ibyo atangaza ko uko bagenda bahindura amayeri bakoresha ari na ko inzego z’umutekano n’azo zigenda zikoresha buryo bwinshi bwo kubafata bityo ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora akazi kanyuze mu mucyo aho kugira ngo babe abatekamutwe bambura rubanda utwabo.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha ikintu cy’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni eshatu 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Related Post