Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye na Perezida w’u Bufaransa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-26 18:57:52 Amakuru

Ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025, Nibwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yaganiriye kuri telefone na mugenzi we w’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ndetse na Félix Tshisekedi, wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa, byatangaje aya makuru bwa mbere, bavuze ko Perezida Macron wagaragaje impungenge ku bikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu nkengero z’Umujyi wa Goma ngo yaganirije aba bakuru b’ibihugu, buri umwe ukwe.

Uyu mukuru w'Igihugu cy'u Bufaransa yasabye ko M23 yahagarika imirwano, hagasubukurwa ibiganiro by’amahoro vuba bishoboka, ndetse yizeza ko yiteguye gutanga ubufasha muri iyi nzira y’amahoro.

Uku kuganira kwabo kubayeho mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye, ndetse ikaba iheruka guteguza ifatwa ry’Umujyi wa Goma.

Perezida Macron aherutse gutangaza ko ibi biganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na RDC bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari gishakirwe umuti urambye.

Yabigarutseho mu kiganiro na Perezida João Lourenço wa Angola akaba n’umuhuza w’u Rwanda na RDC, cyabereye i Paris kuri uyu wa 16 Mutarama 2025 nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Yagize ati “Gahunda y’amahoro mwatangije ikwiye gukomeza kandi turasaba ko ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bikomeza. U Bufaransa nk’umufatanyabikorwa wa hafi, bushyigikiye ubwo buhuza n’izo ntambwe z’amahoro.”


Leta ya RDC yatangaje ko idateze kuganira n’uyu mutwe kandi mbere yari yabyemeye, biba intandaro yo gucika intege kw’ibiganiro bya Luanda, kuko gahunda yo gusinya amasezerano y’amahoro yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi yari iteganyijwe ku wa 15 Ukuboza 2024, yahise isubikwa.

Ingingo y’ibiganiro hagati ya RDC na M23 ni imwe mu zari zigize amasezerano yagombaga gushyirwaho umukono, nyuma y’aho umuhuza agaragaje ko ibibazo by’u Rwanda na RDC bidashobora gukemuka mu gihe uyu mutwe utarashakirwa igisubizo kirambye, kuko buri uko uzajya wubura imirwano bizajya bishinjwa u Rwanda, bityo ugahora ari agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Related Post