Abaturage batuye mu tugari twa Kigarama na Karambo, mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, barashima Polisi y’u Rwanda yabasubije umudendezo nyuma y’umutekano muke bari bafite ahanini waterwaga n’abagizi ba nabi bakundaga kubambura no kubakubitira mu mayira atandukanye.
Abaganiriye na BTN TV, bavuze ko aho batuye hari umutekano usesuye kuko magingo aya bagenda ntacyo bikanga ugereranyije no munsi ishize aho bategerwaga mu nzira bagaterwa ubwoba bw'uko nibatabahereza(Amabandi) ibyo bafite bari bubice bityo bituma hari abafashe umwanzuro wo kuzibukira izo nzira ziteje akaga. Icyo gihe bakaba barifuzaga ko bahabwa imbaraga za polisi kuko ngo irondo ry'umwuga ridahagije dore ko ibisuma bitarikangwaga.
Umubyeyi uhatuye yagize ati" Ugenekereje na mbere uko byari bimeze hari impinduka kuko nka wasangaga inaha hari insoresore zigendagenda mu gace kacu zicunga abakiri mu nzira batinze gutaha babona bakabacucura ariko ubu mu Kagari kacu ka Karambo dufite amahoro rwose kuva polisi yatangira kuducungira umutekano byanasubije imbaraga irondo".
Undi ati" Hari byinshi Polisi y'u Rwanda yahahinduye kuko wasangaga duhura n'ikibazo cy'abajura batwibaga, ugasanga rimwe na rimwe dutinya gutuma abana kuri butike kubera kwikanga ko babafata ku ngufu. Byari ibihazi biteye ubwoba ariko aho umutekano ukarijwe bakabakoramo umukwabo twasubiranye umudendezo, turatabaza bakadutabarira ku gihe nyamara mbere byarangaga. Niyo mpamvu rero dushimira cyane Polisi y'u Rwanda tubikuye ku mutima kubwo kutugarurira amahoro iwacu".
Twabibutsa ko mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2024, mu Mudugudu wa Gatenga,AKagari ka Gatenga mu Murenge wa Gatenga, mu Mujyi wa Kigali higeze kuba igikorwa cy'ubugizi bwa nabi, aho umukecuru yatemewe urutoki.
Icyo gihe uyu mukecuru yabwiye BTN TV ko amakuru yuko urutoki rwe rwatemwe n’umugizi wa nabi, yayamenyeshejwe n’umuhungu we wari wagiye kuvoma. Ati “ Mu gitondo umwana yagiye kuvoma mu cya kare,arambwira ngo uzi ibyabaye, aranabifotora,ahita abinyereka. Nge sinifuza ko amenyekanye yandiha ariko bamufunge.”
Gusa uyu mukecuru avuga ko atari ubwa mbere agirirwa nabi ngo kuko mu minsi ya vuba, yibwe ibitoki bibiri , abagizi ba nabi bakabijugunya muri Ruhurura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire ku murongo wa telefoni yabwiye BTN TV ko mu bihe byashize hari abaturage bo mu duce dutandukanye turimo abo mu Kagali ka Karambo na Kigarama bakundaga guhamagara Polisi bayimenyesha ko aho batuye ntamutekano usesuye bafite kubera amabandi abiba mu ngo ndetse akanabategera mu nzira nayo ibizeza ko mu gihe gito gishoboka ikibazo cyabo kiri buvugutirwe umuti.
CIP Wellars Gahonzire yagize ati "Ngirango abaturage batuye muri utwo duce bakundaga kuduhamagara badutabaza , bakatubwira ko bari kwibwa yaba mu mazu y'ubucuruzi, mu mayira n'ahandi hantu hatandukanye. Ubwo rero icyo gihe twabijeje ko ikibazo cyabo tuzagishakira igisubizo mu gihe gito gishoboka kandi iyo umuturage atekanye yishimye natwe nk'inzego z'umutekano biratunezeza".
CIP Gahonzire wizeza abaturage umutekano buri gihe akomeza ati" Ibyo byose rero twabigezeho dufatanyije n'izindi nzego zitandukanye zirimo inzego zibanze ndetse n'abaturage ariyo mpamvu tubasaba kuba maso bagatangira amakuru ku gihe ku bitagenda neza, ku bantu bashya badasanzwe bazi cyangwa bakekaho ibikorwa bibi. Turabizeza umutekano usesuye, Polisi y'u Rwanda izakomeza kubacungira umutekano kuko ari inshingano zacu zibanze kandi ni uguhozaho duhanahana amakuru kugirango dukomeje kuwusigasira".
Aba baturage bishimira akazi kari gukorwa n'inzego z'umutekano, bavuga ko nabo ubwabo bagomba gushyiramo imbaraga bagafatanya nazo ku buryo ikibazo nk'icyo kigeze kubazonga kitazongera ukundi.