Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, Nibwo Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC (FARDC) mu Karere ka Rubavu byishe abantu 5 abandi 35 barakomereka bikomeye.
Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Rwivanga Ronald yabwiye itangazamakuru ko bombe nyinshi zarashwe n’igisirikare cya RDC (FARDC), gifatanyijwe n’umutwe w'Abajenosideri wa FDLR, biturutse mu Mujyi wa Goma, biraswa mu gace ka Mbugangari.
Brig. Gen. Rwivanga yahumurije Abanyarwanda abasaba kugira ituze kuko ingabo z’u Rwanda zikomeje kubacungira umutekano ndetse ko abakomeretse barimo kwitabwaho n’abaganga.
Yagize ati: “RDF irakomeza gufata ingamba zose zishoboka kandi zikenewe kugira ngo hirindwe ibitero byose bwakwambuka imipaka bigabwe ku butaka bw’u Rwada.”
Ibyo byaje bikurikira itangazo ry’Umutwe wa M23, ryavugaga ko wamaze kubohora Umujyi wa Goma, guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025.
Hagati aho inzu z’ubucuruzi, Resitora na Hotel n’izindi nzu zakira inama zabaye zihagaritswe gukora kugira ngo abaturage bacungirwe umutekano.
M23 yakunze kugaragaza ko yifuza ibiganiro bigamije amahoro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko yo yabyanze, ikomeza kuwita umutwe w’iterabwoba ndetse ihitamo inzira y’intambara.