Inzara iri gusya itanzitse abaturiye umupaka uhuza u Rwanda na DRC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-29 11:47:36 Amakuru

Bamwe mu baturage barimo abatwara ibinyabiziga nk'amagare na moto bakorera hafi y'umupaka uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka Petite barrière mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, bahangayikishijwe n'ubuzima bukakaye barimo guterwa n'imirwano ikomeye ihanganishije Umutwe Witwaje Intwaro wa M23 n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Bamwe muribo baganira na BTN TV kuri uyu wa kabiri tariki 28 Mutarama 2025, batangaje ko kubera imirimo bakoraga yakomwe mu nkoko n'imirwano iri mu Mujyi wa Goma, byatumye uko binjizaga amafaranga bihagarara ndetse n'ibiciro by'ibiribwa biriyongera cyane ko no kubona aho babigura bigoranye.

Umwe mu baturage yagize ati" Ngirango nawe urabibona sinakwirirwa ngusobanurira uko ubuzima tubayemo buhagaze ahubwo igisigaye ni uguhunga uyu Mujyi wa Rubavu. Nonse ko nta banki ziri gukora, amaresitora akaba atagikora wakabaye ukuramo ibiryo, butike zikaba zifunze ariho wakabaye ugura ibyo guteka bitewe n'amasasu ari kuvuza ubuhuha".

Umumotari ukorera muri uyu Mujyi wa Gisenyi yabwiye umunyamakuru wa BTN ati" Kubona umugenzi ni tombora bityo rero n'umugenzi ubonye ugomba kumuca amafaranga menshi kubera ko ari imbonekarimwe dore ko bake batugana baba bari guhunga".

Abamotari batangiye kubura abagenzi

Umunyonzi nawe ati" Kugeza ayi Saha ya Saa Yine maze kwinjiza 1,500 Frw gusa kandi mbere iyi mirwano itaratangira hakurya muri DR-Congo nabaga ninjije nka 3,000 Frw, Amasasu turayakwepa kandi nabwo dutwara twikinze ku bikuta noneho yasa nk'agabanyutse tukagaruka mu muhanda kandi mu gihe gito bityo rero dusanga nibikomeza gutya hari abazapfira mu mazu cyangwa mu mihanda".

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ernest Rwamucyo, yabwiye Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ko mu gihe ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’imitwe irimo FDLR zigifite umugambi wo kurasa ku butaka bw’u Rwanda zikica abaturage, rudateze gukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yo kuri uyu wa 28 Mutarama 2025, kateranye hagamijwe kureba uko byifashe mu Burasirazuba bwa RDC.

Kuva ibyo bisasu byaraswa i Rubavu, ingabo z’u Rwanda zatangaje ko ubwirinzi bwashyizwe ku mupaka bwahanuye ibisasu byinshi byaturutse muri RDC, zinizeza abaturage ko umutekano urinzwe kandi ziteguye guhangana n’umwanzi washaka gushoza intambara ku gihugu.

Kuwa 28 Mutarama 2025, umutekano wari wagarutse i Rubavu ndetse abenshi bari basubukuye imirimo yabo.

IBARUSHIMPUWE Kevin christian/BTN TV i Rubavu

Related Post