Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe, Nibwo abacanshuro bagera kuri 280 bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022, banyuze mu Rwanda basubira iwabo.
Si aba bacanshuro banyuze mu Rwanda gusa kuko n’abakozi bagera kuri 40 ba Banki y’Isi bahinjiye bavuye i Goma.
Kugeza ubu mu Mujyi wa Goma habarirwaga abacanshuro bagera kuri 800 bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania bari muri Kivu y’Amajyaruguru, aho uretse kurinda Goma, banarindaga Umujyi wa Sake.
Ni abarwanyi bumvikanye inshuro nyinshi bahanganye n’ umutwe wa M23 mu bice bitandukanye birimo Teritwari ya Masisi mu mujyi wa Kitshanga, mu mujyi wa Sake no mu nkengero zayo, ndetse na Kanyabayonga.
Mu mujyi wa Goma umutekano wagarutse, naho mu Karere ka Rubavu ibikorwa byongeye gusubukura kuko n’ abanyeshuri barasubira ku ishuri kwiga n’ubwo hari ayagiye araswaho, agomba gusanwa.