Sudani y’Epfo: Abantu 20 barimo Abashinwa n'Umuhinde bapfiriye mu mpanuka y’indege

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-30 11:16:37 Amakuru

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, Nibwo indege yerekezaga mu Murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, ahaherereye ikirombe cya Peterori kiri ahitwa Unity State, yakoze impanuka yapfiriyemo abakozi 20 bo mu bucukuzi bwa peteroli, umwe ararokoka.

Minisitiri ushinzwe ibya Peteroli aho muri Sudani y’Epfo, Puot Kang Chol yemeje iby'iyi mpanuka, maze avuga ko muri abo 20 baguye muri iyo mpanuka, hari harimo abanyamahanga 5, bagizwe n’Abashinwa 2, Umuhinde 1 n’Abagande 2. Abandi 15 bose bari abaturage ba Sudani y’Epfo.

Yagize ati "Twifatanyije mu kababaro n’inshuti n’imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka y’indege. Tubafashe mu mugongo muri ibi bihe bikomeye cyane”.

Impamu nyayo yateje iyo mpanuka ntabwo iramenyekana, ariko ubuyobozi bwatangaje ko hari iperereza ryahise ritangira, ubu rikaba ritararangira nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Abo bakozi bo mu birombe bya peteroli baguye muri iyo mpanuka, bose bari ab’igitsina gabo, bakorera sosiyete yitwa ‘Greater Pioneer Company (GPOC)’, naho indege bari barimo ikaba yari iya sosiyete yitwa ‘Light Air Services Aviation Company’.

Iyo sosiyete ya GPOC ikora mu bucukuzi bwa peteroli, ihuriramo ibihugu bitandukanye, harimo Sudani y’Epfo, u Buhinde, u Bushinwa ndetse na Malaysia.

Related Post