Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Kabasanze, Akagari ka Gihara, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, humvikanye inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umugabo wasanzwe mu mugozi w'ikiringiti yapfuye, bikekwa ko yiyahuye biturutse ku makimbirane yari afitanye n'umugore we.
Bamwe mu baturage barimo ababonye umurambo wa nyakwigendera witwa Benimana Theogene, batangarije BTN TV ko mbere yo gupfa bari bamwumvishe avuga ko umugore we yashakanye n'undi mugabo bityo rero ko atabyihanganira uretse gukora igikorwa kizamushengura mu mutima nkuko nawe yamushenguye.
Umuturage wo muri aka gace witwa Mukandamutsa Jeanette yabwiye umunyamakuru wa BTN TV ati" Ku Cyumweru nibwo umugore wa Benimana wapfuye yagiye kugurira umwana wabo imyenda y'ishuri bikongeza amakimbirane bari basanzwe bafitanye kuko undi yaje amubaza icyo amafaranga yamuhaye yayakoresheje, ntagushidikanya ahita amubwira ko yayaguzemo imyenda y'ishuri y'umwana rero ntibyakirwa neza. Icyo gihe nibwo naherukaga nyakwigendera gusa mu gitondo nibwo natunguwe no kumva inkuru y'incamugongo ivuga ko ibye byarangiye, yasanzwe mu cyumba yapfuye".
Umusaza ubyara nyakwigendera, yavuze ko Saa 08h30 zo ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, aribwo umuhungu we yaje ku idirishya rye arakomanga amubaza niba yamenye amakuru yuko umugore we witwa Niyotwagira Jeanne yashyingiwe undi mugabo maze nawe amubwira ko ntamakuru yizewe abifitiye. Mu kubyumva yahise yikubura asubira iwe gusa mu gitondo aza gutungurwa no kumva umwuzukuru we aza arira amubwira ko asanze papa we yapfuye ahagaze ahantu aziritse ikintu mu ijosi.
Yagize ati: Dore ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatatu nka Saa 08h30, Nibwo umuhungu wanjye Benimana yaje ku idirishya ryanjye arakomanga, akomeje gukomanga ndamwikiriza ahita ambaza niba namenye ko umukazana wanjye yashakanye n'undi mugabo, bincanze musubiza ko ayo makuru ntayo mfitiye gihamya. Nubwo duherukana sinongeye kumuca iryera akiri muzima uretse kumubona yapfuye kandi nabwo nabanje kubibwirwa n'umwuzukuru wanjye abyara waje andirira ambwira ko Benimana amubonye aziritse mu mugozi yapfuye.
Amakuru yandi BTN ikesha abaturage ku uru rupfu, avuga ko intandaro yarwo ishobora kuba ari amakimbirane yatumye Benimana Theogene yiyahura nyuma yo kutakira amakuru yabwiwe avuga ko umugore we bari bamaze igihe kinini baratandukanye kubera guhora mu ntambara z'urudaca, yashakanye n'undi mugabo wamutwaye kuri moto izuba riva.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa.
Iradukunda Jeremie/BTN TV mu Karere ka Kamonyi