Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yagize Brig Gen. Godfrey Gasana, Umupilote wihariye wa Perezida, imirimo azajya afatanya no kuba Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo mu bijyanye n’imikorere y’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Izi nshingano zatanzwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama rishyira ku Cyumweru, tariki ya 25 Mutarama 2026, nk'uko itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda (RDF) ribigaragaza.
Undi wahawe inshingano ni Col. Dan Gatsinzi wagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere ushinzwe ibikorwa.
Brig Gen. Godfrey Gasana wagizwe Umupilote wa Perezida, asanzwe n’ubundi atwara indege. Inshingano yahawe ntizari zisanzwe, ndetse mu gihe cya vuba ni ubwa mbere hatangajwe Umupilote wa Perezida.
Mu 2023, Brig Gen. Gasana wari ufite ipeti rya Colonel, nibwo yazamuwe mu ntera ahabwa irya Brigadier General. Icyo gihe yari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere. Naho Col. Dan Gatsinzi we yahawe ipeti rya Colonel muri Nzeri 2024 avuye ku rya Lieutenant Colonel.
Mu 2025, Colonel Dan Gatsinzi ni we wabaye umunyeshuri wahize abandi mu basirikare bari barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama, mu Majyaruguru y'u Rwanda.
Mu 2021, Col. Gatsinzi yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Mutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.
Brig Gen. Godfrey Gasana yagizwe Umupilote wihariye wa Perezida (Ibumoso) na Col. Dan Gatsinzi yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere ushinzwe ibikorwa (Iburyo).
Like This Post? Related Posts