• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango, biganjemo abafundi n'abayede babyukiye ku biro by'umurenge kwishyuza amafaranga bakoreye bubaka amashuri ya HPV Gatagara ishami rya Ruhango ariko bakaba barategereje amaso agahera mu kirere.

Abaganiriye na BTN TV bavuga ko bamaze amezi atandatu bizezwa kwishyurwa ariko kugeza magingo aya ntibarishyurwa amafaranga yabo bakoreye.

Umwe yagize ati:"Dufite ikibazo twakoreye aha I Gatagara, twaje batubwira ko tuzajya tuyatahana, umubyizi umwe ni bwo twayatahanye, ubukurikiyeho bwose banga kiduhemba. Twarishyuzaga bakatubwira ngo ni dutegereze umuzungu yagiye hanze naza ni bwo nzabishyura."

Bakomeza bavuga ko kuba batarishyuwe amafaranga bakoreye ku gihe bavuga ko byabagizeho ingaruka zitandukanye.

Umwe ati:"Abana bacu bajya ku ishuri bakabirukana kandi baba bakeneye n'ibindi bikoresho ndetse n'ibindi bikenerwa kugira ngo ubuzima bugende neza."

Bongeyeho ko ntako batagize ngo begere inzego zose bireba zirimo Umurenge n'Akarere bishyuza ariko ibyo bijejwe nanubu barategereje baraheba.

Ati:"Iyo tugerageje kwishyuza baratubwira ngo icyumweru, ku wa Kane muzayabona, ku wa Gatanu muzayabona ariko kugeza uyu munsi twagiye ku Murenge, ku Karere, Rwiyemezamirimo atubwira ko azatwishyura ariko kugeza uyu munsi amafaranga yacu ntabwo turayabona, abana ntibiga, imiryango yacu irakennye..."

Aba baturage bifuza ko ubuyobozi bw'Umurenge n'Akarere ka Ruhango babishyuriza Rwiyemezamirimo wabakoresheje akabambura. 

Umwe yagize ati:"Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi bakatwishyura amafaranga yacu twakoreye bityo imiryango yacu ikagira ubuzima bukwiriye, abana bakajya ku ishuri ..."

Yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu amashuri bubatse yatashywe ku mugaragaro agatangira gukorerwamo ariko abayubatse bo batarishyurwa.

Rwiyemezamirimo Igirimpuhwe Thierry, ushyirwa mu majwi ko yambuye abaturage yakoresheje avuga ko kuko aba baturage batarishyurwa ariko ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bishyurwe.

Yagize ati:"Nibyo koko hari abaturage batarishyurwa ariko hari gushakwa uko bishyurwa nk'uko twari twabyumvikanye. Ibisabwa byose kugira ngo bishyurwe byarakozwe (invoice) mbere y'iminsi mikuru ariko kugeza ubu ntibarishyurwa, nicyo kibazo cyabayeho. Ubu turi gukorana n'inzego bireba kugira ngo bishyurwe bakemure ibibazo bafite."

Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, yanze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo cy'aba baturage, avuga ko nta makuru afite kuri iki kibazo ariko nagira icyo amenya azagira icyo abivugaho.

Aba baturage barasaba ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango ko bwabishyuriza amafaranga yabo bakoreye kuko batumva ukuntu amashuri bubatse yatangiye gukorerwamo bo batarishyurwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments