• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo wo mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Nkungu, witwa Sindayiheba Jean de Dieu, ari guhigishwa n'inzego z'umutekano nyuma yo kwica umugore we Nyirandayisenga Chantal, amuziza ko yatije iwabo isuka agahita atoroka.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Muhora, mu Kagari ka Mataba, mu Murenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026.

Abaturage bavuga ko ahagana Saa Ine z’ijoro (22h00) ari bwo abana bumvise se na nyina barwana, ariko ntibabona uko batabara cyangwa ngo batabaze kubera ko bari bakingiranye mu nzu.

Umukuru muri abo bana afite imyaka irindwi (7) yaje guca mu idirishya arebye mu gikoni ahasanga umurambo wa nyina, ajya kubibwira nyirakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel, yemeje aya makuru, avuga ko nyuma yo kubimenya bajyanyeyo n’inzego zitandukanye zirimo Polisi, DASSO n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

Yagize ati:"Saa Ine z’ijoro ni bwo twamenye urupfu rw’umudamu bikekwa ko ari umugabo we wamwishe witwa Sindayiheba Jean de Dieu. Uyu mugabo yabuze, akaba ariho duhera dukeka ko yaba ari we wamwishe. Ikindi abana babo bari bakingiranywe mu nzu. Umwana mukuru w’imyaka irindwi yavuze ko bari bakingiranywe, kandi yatanze amakuru ko se na nyina baraye barwanye."

Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku ngo zifitanye amakimbirane aganisha ku ihohoterwa cyangwa urupfu.

Ati:"Ubutumwa ni ugukangurira ingo zibanye nabi kwiyunga, itegeko ry’umuryango ryemerera umwe mu bashyingiranwe kuba yava muri urwo rugo bigakorerwa raporo n’ubuyobozi no kuba yasaba gutandukana igihe kubana kwabo kutagishobotse."

Abaturage baturanye n'uyu muryango bavuga ko icyo uwo mugabo yapfuye n'umugore we ari uko yatije isuka iwabo. 

Gusa, ku rundi ruhande, abandi baturage bavuga ko nyakwigendera Nyirandayisenga Chantal, yari asanzwe afitanye amakimbirane n'umugabo we ashingiye ku mitungo irimo n'inka umugabo yagurishije.

Bakomeza bavuga ko umugore yamusabye umugabo kumuha ku mafaranga yagurishije inka undi arayamwima na we yanga kongera kwahirira indi nka bari bafite.

Nyakwigendera Nyirandayisenga yasize abana babiri (2) mu gihe umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Mibirizi kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.

Amakuru avuga ko Sindayiheba Jean de Dieu, ukekwaho kwica umugore we yafatiwe mu kibaya cya Bugarama.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments